Ese azafunga n’ikirere ko missiles sol-air tuzimenyereye ? Tous les hommes sont mortels. Or Kagame est un homme. Donc il est mortel. Umuntu wese azapfa. Kagame ni umuntu. Ni ukuvuga ko nawe azapfa.
TWIBAZE RERO : Ejo cyangwa ejobundi, prezida Kagame ko ari umuntu, aramutse asitaye cyangwa agahura n’impanuka, y’imodoka cyangwa y’indege, azize indwara cyangwa akicwa n’umwe muri bagenzi be cyangwa umwe mu banzi be, byagenda bite mu Rwanda?
Scénarios ni nyinshi :
1. FPR yahita ishyiraho prezida wundi uteye nka Kagame ingoma y’igitugu igakora jenoside yindi ?
2. FPR yashyiraho umuntu ushyira mu gaciro, umusivili cyangwa umusilikare, akemera kuganira n’abatavugarumwe na FPR bakubaka uRwanda rushya rugendera ku mategeko. Amahoro agahinda. Uwo muntu ashobora kuba asanzwe mu gihugu cyangwa aba mu buhungiro.
3. Abasilikare ba FPR bahita bafata ubutegetsi bagahonyora rubanda nkuko bisanzwe
4. Abasilikare bo mu nzego nyobozi za RDF barwanira ubutegetsi bigacikira ku Rucunshu
5. Umwiryane hagati y’abakuru ba RDF waha FDLR agahenge, ikayobokwa n’urubyiruko ruhunga intambara mu Rwanda, bityo ikabona ingufu zo kugaba ibitero.
6. Amashyaka ya opposition akorera mu Rwanda no mu mahanga yo yakora iki ? Ese afite ubushobozi bwo gukora révolution, abaturage bakivumbagatanya nko muri Tuniziya cyangwa muri Egypte, bityo bagahagarika ingoma y’igitugu hakajyaho ubuyobozi abanyarwanda b’amoko yose bibonamo, ibyo byose bikaba nta maraso amenetse ?
7. Mu gihe Kagame akiragiwe n’Imana, abaharanira demokrasi baba biteguye kwisuganya kugira ngo bitegure kuzana impindura ya demokrasi mu rwatubyaye, bafatanyije na rubanda ihagarariwe na sosiyete sivile ihuje amashyirahamwe n’abandi badakora politike ariko baharanira amahoro na demokarasi batimirije imbere imyanya y’butegetsi ?
Abafite ukundi babibona cyangwa izindi scénarios bazongeraho tugakomeza ibiganiro twungurana ibitekerezo mu bwubahane no mu bwuzuzanye. Aho kuveba mugenzi wawe umwita umuswa cyangwa umusazi, kora ibyawe, umurushe, mwuzuzanye aho kurasana. Niko demokrasi twifuza mu gihugu cyacu.
JMV NDAGIJIMANA