Site icon Rugali – Amakuru

TWIBAZE: HABA HARI UWUMVA KOKO ABISHE ABANTU I MUSANZE NA BURERA BARATURUTSE HANZE Y’IGIHUGU?

Nimusome ibyo Brigadier General Vincent Gatama, Umuyobozi wa Division ya kabiri muri Ministeri y’Ingabo, (RwandaMoD’s 2nd Division Commander) yavuze, ni UKWIVAMO BIDASUBIRWAHO.

Aragira ati :” Abateye ntibari bagambiriye kubangamira ubucuruzi ahubwo hari ibindi bashakaga kwangiza ariko tubatesha batarabigeraho. Ubucuruzi bwanyu ndetse n’ibyanyu birarinzwe! (the attackers didn’t target businesses but other facilities and we stopped them before they got there. Your businesses and properties are protected.)”

BAZIVAMO NK’INOPFU: Bari bazi ko abagizi ba nabi baje, bazi icyo bashaka, bazi ko atari ubucuruzi (business) bashakaga, ahubwo ko hari ibindi bikorwa remezo (other facilities) bashakaga, hanyuma barabareka babanza kwica abaturage!!!

Ni nde utumva ko aba bantu bateguwe bakanatumwa n’ababavuga batyo!!! Kuvuga ko bari bazi icyo bashaka bakababuza kukigeraho, bivuze ko baje babareba, bakabareka, ariko bakaza kubatesha. None se ni iki kiruta ubuzima bw’abanyarwanda? Kuki batabatesheje kwica abantu? Izo facilities ziruta abaturage 14 bishwe zaba ari nk’izihe koko?

Utabyumva araza kubyumva neza mu nyandiko nza kubasangiza igaragaza ko bidashoboka kugenda ibiromoeto birenga 10 mu Rwanda, muri igihiri cy’abantu, mu ma saa mbiri z’ijoro, mu mujyi cyangwa mu cyaro, n’amarondo yo mu Rwanda atangira nimugoroba ngo ube utabonywe n’abantu benshi. Twibuke ko ayo amasaha ari n’amasaha y’amataha y’abantu baba bavuye ahantu hatandukanye.

Ikindi ni ukuntu waba ugamije kubangamira ibindi bikorwa, ukajya kubanza gukusanya abaturage no kubica.

Ibi byose biraganisha ku gukeka ko abishe abaturage (abagizi ba nabi) ari abatumwe n’abashakaga kubiba ubwoba mu baturage, ku mpamvu tuza kugaragaza, bigakorwa neza kandi ntihagire urabukwa, nyuma, abateguwe nabo bakicwa nk’abateye. Ibi nabyo bigaragazwa n’ishimutwa ry’abanyarwanda benshi ubu tutazi aho baherereye, ku buryo kubambika imyenda bashatse, bakabazana ahantu bakabarasa, nta yindi gihamya wazabona yo kumenya abarashwe aho baturutse.

Kutwereka abantu ngo bafashwe mpiri, uhereye ku wafashwe n’abitwa abaturage. Ntawe utazi uko “special force”zikora: Zatojwe kwicisha ibyuma n’intwaro gakondo, … kandi zihora zambaye civil. Kuba zashyira umuntu ahantu, ubundi zikamufata zambaye civil nyuma zikamushyikiriza abaturage bagatera induru, ni ibintu bishoboka cyane. Buri wese yibaze ukuntu abaturage babona umuntu waraye ubishemo 14, bakamufata batamuriye urwara, bagashorera ngo bajyanye kuri police. Mwe murumva bishoboka? Hari utazi se uko uwibye telefoni, igitoki,… ahabwa inshyi mbere yo guhabwa police nkanswe uwishe abantu 14!!!

Incamake: Birageze ko abanyarwanda batemera ibyo babwiwe byose, ahubwo bajye babanza bashyire mu nyurabwenge, batekereze neza, bashishoze kandi bashungure, maze umunzane wo gutekereza ubamurikire. Ibitari ibyo, FPR iracyakomeje kumara abantu ari nako ibica no mu bwonko ngo badatekereza.

Ndangize mbaza buri wese nti : “Ni gute waba watewe n’abo utazi aho baturutse, maze mu gitondo ukajyana abakerarugendo mu birunga”? Taliki ya 06 mwari muzi ko ingagi zasuwe nta kibazo? Ibi birerekana bidasubirwaho ko FPR yari izi ko umukino warangiye, ko ntawahutaza abakerarugendo. Bikerekana ko bari bazi neza inkomoko y’abishe n’abishwe.

Mukomere kandi ndakomeza gufata mu mugongo abanyarwanda babuze ababo. Ari abishwe 14 bakicwa n’abari batumwe kandi ari bo bakagombye kubarinda, ari n’abishwe 19 bakitirirwa kugaba igitero. Bose ni abana b’u Rwanda. Bose ni igihugu gihomba abana bacyo.

Muarakagira kandi muhorane u Rwanda rw’abanyarwanda. U Rwanda rwa TWESE.

De Ahmed

Exit mobile version