Site icon Rugali – Amakuru

Twibarize Minisitiri Ingabire Assumpta! Ese Kagame wirirwa iyo mu mahanga nawe aba yagiye GUSHUKURA?

YouTube video player

Minisitiri Ingabire Assumpta ngo abanyarwanda bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda ngo baba bagiye gushukura. Ngo uwambutse hakurya akarenga imipaka y’u Rwanda ngo aba yashukuye. Aya magambo y’uyu mugore njye nyabonamo gukina ku mubyimba abanyarwanda. Leta ya Kagame nirebe uko ikemura ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ubukene kuko ariyo ntandaro yo kujya gushaka imibereho myiza mu bihugu duturanye ariko aba bategetsi bijuse bo bakumva ko ngo baba bagiye “guhunahuna no gushukura”.

Ibi kandi byerekana ubwibone n’ubusambo biranga aba bakozi ba Kagame kuko ibyo uyu mugore yabwiye aba baturage byatwibukije ibyo na Kabarebe yigeze kuvuga ku banyarwanda bajya guca incuro muri Uganda. Twakwibutsa uyu mugore w’umwirasi ko ntawanga ibyiza ahubwo arabibura muri macye aho gucyurira bariya baturage ngo bajya gushukura yagobye kubabwira icyo agiye kubamarira ngo bacike kujya gushukura. Ese uwamubaza abana b’abategetsi baba Europe na USA n’ahandi kw’isi ubwo baba baragiye gushukura? Ese Kagame iyo yirirwa atembera amahanga aba yagiye gushukura?

 

Exit mobile version