Site icon Rugali – Amakuru

Twibarize CNLG: Ari Kagame ufite 99.9% mu basirikare be bakuru bava mu bwoko bumwe na Habyarimana wari ufite 97% mu gisirikare cye bava Gisenyi na Ruhengeri, uvangura kurusha undi ni nde?

Abanyagisenyi n’Abanyaruhengeli bari bihariye 97% mu gisirikari cya Habyarimana – CNLG
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yemeza ko Leta ya Juvenal Habyarimana, aho guca irondakarere ryimakajwe n’ubutegetsi yayibanjirije, ahubwo bwaryimakaje kurushaho.
Abanyagisenyi (Perefegitura Habyarimana yakomokagamo) n’Abanyaruhengeli, bari bihariye 65% mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, mu gisirikari ho bakabamo ku bwiganze bwa 97%.
Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 22, kuri uyu wa 7 Mata 2016.
Dr Bizimana yabanje gusobanura uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu banyarwanda bwa mbere ku gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi, ayo macakubiri akomeza kwimakazwa na nyuma y’ubwigenge.
Gereza ya 1930 iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, yubatse mu mwaka wa 1930 nk’igikoresho cy’iterabwoba, ikajya ifungirwamo Abanyarwanda bagaragazaga ko badashyigikiye amacakubiri.
Ni nyuma y’aho ababiligi bari bamaze igihe bigisha Abanyarwanda ko atari bamwe ndetse ko badakomoka hamwe, nk’uko Dr Bizimana uyobora CNLG akomeza abitangaza.
Dr Bizimana yavuze ko ayo macakubiri yahemberewe kugeza mu mwaka wa 1959 ubwo Abatutsi bicwaga, bagatwikirwa, bagasahurwa, abandi bakameneshwa bagahungira mu mahanga.
Dr Bizimana yashimangiye ko “iyicwa ry’Abatutsi mu 1959 ryabanjirijwe n’inyandiko zihembera urwango n’imvugo z’amacakburi z’abanyepolitiki” zakwirakwizagwaga cyane cyane n’amashyaka ya politiki yari yubakiye ku ivanguramoko nka PARMEHUTU na APROSOMA, abicishije no mu bitangazamakuru yari yarashinze.
Dr Bizimana anenga Repubulika ya Mbere ya Gregoire Kayibanda ko aho kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ahobwo yatije umurindi amacakubiri yimakajwe n’Abakoloni b’Ababiligi, akandamiza Abatutsi mu mashuri n’ahandi.
Imeneshwa ry’Abatutsi ryarakomeje kugeza ubwo ingabo za RPA zateraga igihugu ziturutse muri Uganda, u Rwanda rwari igihugu cya mbere muri Afurika mu kugira umubare munini w’impunzi, zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro (31) zarimwe uburenganzira mu gihugu cyabo.
Dr Bizimana, imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Dr Magufuli wa Tanzania, yanenze Leta ya Habyarimana ko yateguye Jenoside yaje gushyirwa mu bikorwa na Leta y’Abatabazi.
Yasobanuye ko umugambi wa Jenoside bawushyize mu bikorwa bitwaje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yahanuwe mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, “nubwo wari warateguwe kera.”
Dr Bizimana yibukije ko muri Nzeli 1998, Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi yemereye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ko Leta yari ayoboye ari yo yateguye umugambi wo kumara Abatutsi, itanga ibikoresho n’imyitozo kugira ngo jenoside ibashe gushyirwa mu bikorwa.
Ni ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi irimo yibukwa, ikaba yarahitanye abantu miliyoni n’ibihumbi 74 nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Leta mu mwaka wa 2002.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka witabiriwe na Perezida Kagame nk’ibisanzwe, ndetse na Perezida Magufuli wa Tanzania uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, uyu akaba yaraye agabiwe na Perezida Kagame inka eshanu.
Dr John Joseph Pombe Magufuli yanafatanyije na Perezida Kagame gucana urumuri rw’icyizere, nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Insanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka iragira iti “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”
http://izubarirashe.rw/2016/04/abanyagisenyi-nabanyaruhengeli-bari-bihariye-97-mu-gisirikari-cya-habyarimana-cnlg/

Exit mobile version