Nyirabambogo Marthe, ni umukecuru w’imyaka 71 y’amavuko uvuka mu Karere ka Kamonyi ucururiza mu isoko rya Nyabugogo, wemeza ko yamaze imyaka 39 akora ubuzunguzayi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ariko akaba yishimira ko yabuvuyemo. Uyu mubyeyi w’abana bane n’abuzukuru 14, wahimbwe ’Nyirakuru w’abazunguzayi’ ahamya ko yatangiye ubuzunguzayi afite imyaka 26 abumaramo igera kuri 39 aza guhabwa ikibanza mu isoko riherereye Nyabugogo ahakorera abiganje mu bahoze ari abazunguzayi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeje ko yatangiye kuzunguza mbere ya 1994 kandi ko yanyuze mu buzima bugoye cyane ubwo yakoraga ubu bucuruzi butemewe.
Avuga ko nta mahirwe yagiriye mu buzunguzayi kuko inshuro nyinshi yafatwaga agafungwa. Kutabona uko yiyitaho mu gihe yabaga afunzwe, guhora acengana n’abashinzwe umutekano no kutagira aho abarizwa ku buryo abakiliya be bahamusanga umunsi ku wundi biri mu byatumaga atagira icyo ageraho. Yagize ati “Nta cyiza nabuboneyemo ahubwo nahoraga mfungwa rimwe na rimwe ibyo nacuruzaga bakabifata bakabijyana kandi ntihashiraga icyumweru batamfashe bakanjyana kwa Kabuga nkamarayo nk’ukwezi.”
Akomeza avuga ko nyuma y’aho Leta imufashije akabona ikibanza cyo gucururizamo mu myaka itandatu amaze avuye mu bucuruzi bw’akajagari abayeho neza ugereranije na mbere. Ati “Ubu mbayeho neza kuko mfite aho nkorera hazwi, ikindi nta wunyirukaho kandi icyo kurya nkibona mu nzira nziza mu gihe ubuzunguzayi umuntu yabagaho nka mayibobo ariko ubu amafaranga nkoreye nyarya ntuje n’abuzukuru banjye.”
Yongeyeho ko agorwa no kubona amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu kuko yinjiza adashobora kumwishyurira inzu buri gihe. Yasabye inzego zibishinzwe kumufasha kugira ngo azabone inzu yo kubamo nk’umuntu ugeze mu zabukuru.