Site icon Rugali – Amakuru

TWASENYA DUTE IKINYOMA CYA FPR? KUGISENYA BYONYINE BIRAHAGIJE?

TWASENYA DUTE IKINYOMA CYA FPR? KUGISENYA BYONYINE BIRAHAGIJE?

Ingengamitekerereze/Ideology iteguwe neza ikigishanywa ubuhanga ubushishozi n’ubwitange yasenya ikinyoma FPR imaze imyaka 25 y’igisha abatayizi. Ariko dukwiye kw’ibaza tukisubiza tuti, ese ideology nziza yasimbura icyo kinyoma ikwiye kuba iyishyaka cg iyabanyarwanda?

Iyi ideology ikwiye kumvikanwaho kugirango ibashe kumvikana aho ikinyoma cy’igishijwe nkukuri aruko tubanje gucecekesha cg igahabwa ingufu ziruta izamajwi y’ubuhezanguni bakorera interahamwe n’abakoreshwa na FPR.

Kugira ijwi riranguruye ricecekesha ubuhezanguni nt’ibyashoboka hatabanje kubaho dialogue ikozwe muburyo abanyarwanda bose bayibwamo ijambo, iteguranwa ubuhanga, kandi ikanakorwa mu mucyo ukemura ibibazo by’ingutu bibabaje rubanda nu Rwanda.

Iyi dialogue ntiyashoboka hatabayeho ubushake n’’uburyo by’abanyarwanda, ntiyategurwa nishyaka cg umuntu kugiti ke ngo ayitumiremo abandi, ahubwo abanyarwanda bose baganirizwa hagatorwa komite iyitegura ibaturutsemo. Komite itowe niyo yagenda yegeranya ibitekerezo by’ibizaba kumurongo wibyigwa, imyanzuro ikenewe, indorerezi zitagira aho zibogamiye zayiyobora, n’uburyo abadashobora kuyitabira bayigiramo uruhare.

Niyo yashingirwamo movement yakubakirwaho ideology yahuza abanyarwanda ikanarusha ingufu ibinyoma byaba ibyigishwa na fpr cg abahezanguni. Niyo yatorerwamo ubuyobozi bwakwizerwa na rubanda bigatuma ikinyoma fpr yigisha ko abayobora opposition aribisambo, abanyabyaha cg abajenosideri cyasenywa.

Ibi byose ntibyashoboka abanyarwanda batabanje kumva ko aribo ubwabo nu Rwanda bifite ibibazo bigomba gukemurirwa kurwego rurenze inyungu z’ubwoko, ishyaka cg guhindura ubutegetsi mu Rwanda.

Uburyo, ubushake n’ubwitange bibyara ingufu zumvikanisha ya ideology mubanyarwanda n’abanyamahanga, batumvikanye amajwi avuguruzanya, nuko abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare rurenze urwubwoko bumwe bugamije kwivuna ubundi cg igice kimwe cy’abanyarwanda kifuza kw’ibohora kikaboha abandi.

Abanyarwanda imbere mugihugu bakomeje gutozwa ko bagomba kwemera ko bazajya basarurwamo bamwe muribo bakicwa ngo kuko ariko bikorwa nahandi kw’isi, bigishwako aho kurengera undi wakungukira mugucuruza ubuzima bwe. Bigishwako abari hanze cg abifuza guhindura ubutegetsi nogukemura ibibazo biriho arabanzi bu Rwanda, kandi ko urwanda ari Kagame kuburyo apfuye nabo batabaho, ko aho kwica kagame bo bamupfira bagashira.

Bigishwa ko amajyambere ari ibishashagirana babereka iyo bujuje etaje. Ko gukemura ibibazo arukwica uwukeka nutumva ibintu kimwe nawe. Ko amazimwe, kunekana, kubeshyerana nu rw’ikekwe ariwo muco ukwiye urwanda. Ko buri utavuga rumwe na FPR cg wifuza gukuraho Kagame agomba guhimbirwa icya kigakurwaho aruko babanje gusaba umutagatifu Kagame imbabazi nkabicuriza imana. Ko kurinda nogupfira inyungu bya Kagame ari ukwitangira urwanda.

Wabakura ute muriryo curaburindi udakoresheje ideology nziza yemeza ingamba ikanazicengeza muburyo burushingufu ikinyoma cya FPR n’uburozi bwabahezanguni?
UBIFURIZA URWANDA RUZIRA AMACAKUBIRI, UBWICANYI, AKARENGANE, IGITUGU, UBUKENE, UBUSHOMERI N’INZARA.

Richard

Exit mobile version