Site icon Rugali – Amakuru

Twari tuziko Mushikiwabo yawutaye ariko uyu Sezibera we afite ikibazo mu mutwe!

Abakoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda bakaruhungabanyiriza umutekano bagomba guhagarikwa-Dr Sezibera. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yahamagariye ibihugu bigaragaramo Abanyarwanda baruhungabanyiriza umutekano, kubahagarika cyangwa bagakurikiranwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahuriye hamwe, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka uko abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari bakumirwa.

Wari kandi umwanya wo kurebera hamwe uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu mahano yabaye mu Rwanda agahitana Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe ihagaritswe, hari abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu bihugu by’u Burayi no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yavuze ko bibabaje kuba hari bamwe mu banyarwanda bari muri ibyo bihugu usanga bakoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda mu kubiba urwango no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yabwiye aba badipolomate ko abo bantu bakwiye gusabwa guhagarika ibyo bakora cyangwa bagakurikiranwa.

Yagize ati “Ikibazo gihari ni uko bamwe mu bakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ubasanga no mu banyarwanda bari mu bihugu byinshi muhagarariye hano, bamwe usanga bakoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda ugasanga barafasha imitwe irwanya igihugu.”

Yakomeje agira ati “Iyo babikoze usanga babikora nk’abanyarwanda kandi ngo bafite ubwo burenganzira, iyo bishe ayo mategeko nibwo batangira kwaka ubwenegihugu bw’ibihugu barimo, iki ni ikibazo nibwira ko tugomba kuganiraho, ndahamagarira ibihugu bifite bene aba bantu kubasaba ko babihagarika cyangwa se babibaze.”

Dr Sezibera yabwiye aba badipolomate ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ingengabitekerezo iyo ariyo yose ariko asaba abafatanyabikorwa bagahangana n’abo bose, bashaka gukomeza guhembera imbuto y’urwango.

Yagize ati “Guhakana Jenoside bishobora no kugaragarira ku magambo akoreshwa, iyo bavuga amahano yabaye nk’ikintu gisanzwe cyangwa ugasanga baragabanya umubare w’abishwe muri Jenoside, ni inshingano nk’abayobozi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga guhangana nabyo.”

Yavuze kandi ko ari uruhare rwa buri wese mu kwigisha abakiri bato ku kibi cy’urwango n’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimiye ibihugu byose byashyigikiye ukuri kandi bikaba byariyemeje kwita Jenoside uko iri, bikaba kandi byariyemeje kuvuga ko guhakana ari uguhembera Jenoside.

 

Abadipolomate bakorera mu Rwanda bahuriye mu bikorwa byo Kwibuka

 

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo muri iki kiganiro

 

 

 

 

 

 

 

 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Richard Sezibera yahamagariye ibihugu kwamagana abakoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda mu guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Uyu muhango witabiriwe n’abadipolomate batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

 

 

Wonekha Oliver (wambaye ubururu) uhagarariye Uganda mu Rwanda, nawe yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Yolande Mukagasana wanditse ibitabo bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Niyonzima Moise

Exit mobile version