Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe ya guverinoma y’inzibacyuho muri 1994 yashashe inzobe ku nyito ya Jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Imvo n’ Imvano, Twagiramungu we avuga ko inyito bemeje muri guverinoma yari ayoboye kandi yarimo na FPR yari ihagarariwe n’abaminisitiri benshi bayo harimo na Perezida Kagame wari visi peresida icyo gihe, bemeje ko hazajya hakoreshwa inyito “ITSEMBABWOKO n’ ITSEMBATSEMBA” ku bwicanyi bwakorewe abanyarwanda muri 1994.
None se wa mugani wa Twagiramungu, umututsi wari wibereye mu Bushinwa cyangwa mu Burusi nawe yiyita umucikacumu gute? Gukoresha inyito “Jenoside yakorewe abatutsi” kuri Twagiramungu ntibihwitse kuko biheza abandi bantu benshi b’abahutu bishwe muri 1994 bazira ko barwanyaga ubutegetsi bwariho.