Site icon Rugali – Amakuru

Twagiramungu ntahakana Jenoside y’Abatutsi ariko yiteguye kwerekana ko habayeho niy’Abahutu

Ubushinjacyaha bwiteguye gukora iperereza ku mvugo za Twagiramungu. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside.

Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.

Abantu batandukanye bakunze gusaba ko amagambo y’uyu mugabo yakorwaho iperereza ku buryo abiryozwa.

Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro, abinjujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.

Yakomeje agira ati “Urwango afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.

Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwa Twagiramungu buvuga ko Jenoside mu Rwanda yakozwe na FPR [mu gihe bizwi neza ko ariyo yayihagaritse] hamwe n’Ingabo zari iza FAR.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye IGIHE ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuganisha ku cyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Twagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.

Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose. Tuzakorana n’ibyo bihugu aherereyemo cyane cyane ko dusanzwe dufitanye n’imikoranire.”

“Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko ari inshingano z’Ubushinjacyaha gukurikirana umuntu wese uri mu murongo w’abapfobya, bagahakana Jenoside ‘kimwe n’abandi bashaka no kuba bayikora nka FDRL’.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.

Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko badashobora kwihanganira amagambo ya Twagiramungu

Twagiramungu Faustin amaze igihe kinini yumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside

 

Exit mobile version