Site icon Rugali – Amakuru

Twagiramungu: Ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhindura ibintu kuko aribwo bwashyize ibihato mu nzira ya demokarasi

Ijambo rya Bwana Faustin Twagiramungu ryifuriza abanyarwanda umwaka mushya w’2019. Faustin Twagiramungu, umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza

Mu ijambo Bwana Twagiramungu Faustin yagejeje ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya w’2019, yagaragaje ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bugomba guhindura ibintu mu gihugu kuko aribo bashyize ibihato mu nzira ya demokarasi, ibyo byaba bidashobotse abanyarwanda bakegeranya imbaraga bafite bagahindura ibintu binyze mu nzira zose zishoboka.

Faustin Twagiramungu yibanze cyane ku kibazo cyo guharanira demokarasi, guca akarengane no gutanga ubutabera butavangura. Ku kibazo cy’ubutabera, Bwana Faustin Twagiramungu yasabye ubutegetsi bwa FPR gusobanura aho bwashyize Bwana Twagirimana Boniface, hakamenyekana niba yarapfuye cyangwa se niba ubwo butegetsi bumufunze. Twagiramungu avuga ko nubwo Madame Victoire Ingabire na Kizito bafunguwe, ubwo butegetsi bugomba gufungura n’abandi ba nyepolitiki nka Mushayidi Déo na Dr Niyitegeka Théoneste. Twagiramungu yagarutse no ku karengane kakorewe Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara.

Bwana Faustin Twagiramungu yavuze no ku kibazo cy’umubano wa leta ya Paul Kagame n’igihugu cy’Ubufaransa, akaba asanga uwo mubano ushingiye ku nyungu zo gusahura umutungo wa Congo hirengagijwe ibitutsi Kagame atuka abafaransa. Twagiramungu yatangajwe cyane n’icyemezo cy’abacamanza b’abafaransa bavuze ko nta bimenyetso bihagije bishinja Paul Kagame ko ariwe warashe indege ya Perezida Juvénal Habyarimana wapfanye na Perezida Cyprien Ntaryamira. Twagiramungu asaba imiryango yabuze abayo muri iyo ndege kwifatanya na leta y’igihugu cy’Uburundi ariko ubutabera bugatangwa.

Twagiramungu Faustin arakangurira kandi abanyarwanda kwiyumvisha ko igihugu cy’u Rwanda ari icyabo, ko atari umunani wa Kagame. Twagiramungu asaba urubyiruko gushyigikira ibitekerezo byiza bya Major Callixte Sankara byo kubanisha abanyarwanda bakarenga amacakubiri y’ubwoko kandi asaba Paul Kagame gukora ibishoboka byose agafungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kugirango Sankara ashyire intwaro hasi. Twagiramungu asanga abanyarwanda bagomba kwirinda ibintu byose bituma mu Rwanda haba politiki ya gatebe gatoki, aho bamwe bafata intwaro bakirukana abandi mu gihugu, abanyarwanda bagahora mu buzima bwo guhunga igihugu cyababyaye!

Twagiramungu yarangije ijambo rye yifuriza abanyarwanda gushyira imbaraga hamwe  muri uyu mwaka w’2019.

Veritasinfo

Exit mobile version