Perezida Kagame, wavuye mu Rwanda afite imyaka ine kubera amateka y’igihugu cye kavukire, igihugu yakuriyemo cya Uganda cyamugize umunyayuganda. Aho akuriye yagiye mu ngabo za Museveni waje gufata igihugu cya Uganda, bityo aba n’umusirikare mu ngabo za Uganda afite ipete (rank) rya Major. Umwambari w’umwana ngo agenda nka se. Aho Museveni afatiye y’Uganda avuga ko agiye kuyizanamo demokarasi (yarabeshye), abasirikare be bakomoka mu Rwanda bari mu ngabo za Uganda, biyemeje kwishyira hamwe nabo bafata umugambi wo kuzafata uRwanda barureteye. Birumvikana ko Museveni yawubafashijemo. Uwo mugambi wagezweho, hafatwa n’icyemezo cyuko Gisa Emmanuel, (nom de guerre) Fred Rwigema ari we uzayobora izo ngabo zateye uRwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990. Kugeza ubu hari ihurizo rikomeye ryerekeranye n’iyi ntambara: ni iki icyatumye itangira Kagame, adahari. Yari yaroherejwe na Leta ya Uganda kujya mw’ihugurwa mw’Ishuli rya gisilikare i Kansas Leuvenworth muri USA! Abandi bagiye ku rugamba rwo gutaha iwabo, undi agiye kwiga? Kwiga iki? Cyanga ntahuje umugambi nabo! Cyanga aratinya ntashaka kwitanga cyanga kuyoborwa n’abo arusha ubwenge!? Fred Rwigema rero ntamahirwe yagize yo kugera ku ntego yaharaniye kuva akiri muto yo gusubira kw’ivuko! Yarashwe tariki ya 2 baraye bateye ntiyasamba avamo umwuka! Icyababaje abo yarayoboye, bikanababaza cyane impunzi z’abatutsi bashakaga gutaha iwabo iRwanda, nuko yishwe ku munsi wa kabiri atangije urugamba. Ntiyashoboye gutangira neza ikivi yatangiye, ariko mu byukuri yitangiye abandi. Jye nishyize mu mwanya we kuberako ndi impunzi amarasoye ntiyapfuye ubusa! Yaguye m’Umutara, kuburyo butunguranye kugeza nubu bukaba butarasobanurwa neza.
Fred Rwigema amaze gupfa, Major Paul Kagame niwe wahamagawe ngo aze iKampala adakoza amaguru hasi. Perezida Museveni na murumuna we Saleh, ku mpamvu zabo bwite baba ariwe bashinga ubuyobozi bw’urugamba. Aho aboneye ubwo buyobozi niho twamenye ko ba Major Bunyeneyezi na Bayingana bari baratabaranye na Fred Rwigema, ko nabo biciwe kurugamba. Ikindi gitangaje twibazaho, byagenze bite kugirango uRwanda ruterwe Kagame atari mu ngabo zagombga gutera uRwanda! Reka nibutse ko urupfu rwa Rwigema rwamenyeshejwe rubanda n’amahanga hashize ibyumweru bitatu ndetse ahari birenga apfuye. Major Kagame aho afatiye ubuyobozi bw’ingabo, ntabwo icyamushishikaje ari ukumenya uburyo Rwigema, Bunyenyezi na Bayingana bishwe. We, asa naho yumvise inzira azanyuramo ikubuye cyane ko niyo ntambara we atari yatumiwemo ngo aba arihamwe n’abandi bityo nawe agahabwa “instructions” zanyuma hamwe n’abandi banganyaga “rank” zuko intamabara izayoborwa. Jye Paul Kagame sinabanye nawe. Ariko uko namubonye sinumva icyatumye ajya mu gisirikare, kubera atakunda kuyoborwa, ntanubwo akundwa kuvugirwamo, ikindi ndangirizaho agira ishyari cyane. Yitumye ikintu akaigereho akoresheje no kwica. Nshyizeho no kwica bitari ngombwa, kubera ko ibyo ari “kizibose nk’umuravumba” haba mu Rwanda no muri Uganda! Byabaye ngombwa rero ko Kagama ahindura “strategies”. Icyari intambara “classique” ariko itaragize “ultimatum” yagombaga kurangira mu minsi ine Kigali ifashwe, ntibyashobotse. Major Kagame we yatangije “stratégies ze na “tactiques” ze. Bityo atangiza intambara ya “guerilla” ahereye mu Birunga. Aho mu birunga, niho ingabo za FPR zaturutse yewe inyinshi kandi zarahashiriye. Ariko ntizaretse uburyo bwa kinyeshyamba.Zabyerekanye zifunguye gereza ya Ruhengeri yitwaga ngo “special”, maze abanyururu bose bayivamo. Bayivanye mo abantu bose bari bayirimo. Bamwe biyemeje gukurikira abasirikare ba FPR/APR-Inkotany no kuzakorana nayo. Abo barimo uwitwa LIZINDE n’uwitwa Muvunanyambo. Bombi baje kwicwa na FPR ku mabwiriza ya Kagame. Abarikare ba FPR bamaze kwiyemeza imikorere ya “kinyeshyamba” bagiye kwica Abagogwe babegeka kuri Perezida Habyarimana ko ariwe wabishe, kandi koko “Presse ibitanga gutyo, ndetse n’amashyaka amwe ya “opposition zo” abita atyo ntagihamya. Ubu ababishe nibo babihamya. Iyo yari “stratégie” ya Kagame, yaranayikoresheje yica abaturage muri Byumba na Ruhengeri, yica n’abanyapolitike bagiye barasirwa ku marembo bataha iwabo. Ibyo byo kwicira abantu mungo zabo nijoro ni byo byakoreshejwe perefegitura za Ruhengeri na Byumba. Ibyo nibyo byatumye abaturage barenga 600.000 bahungira iKigali.
Kugira ngo ubu bwicanyi bwa Kagame buhagarare byabaye ngombwa ko guverinoma y’uRwanda isaba imishyikirano na FPR/Inkotanyi. Iyo mishyikirano yatangiriye iParis, muri Kamena, 1992, iza kwimurirwa ARUSHA muri Tanzania irangira muri Kanama 1993. Iyi ntambara kubera amasezerano ya Arusha yayihagaritse, imirwano, nako ubwicanyi bwa FPR/Inkotanyi, birumvikana ko ntawatsinze undi! Kagame ntiyayitsinze! Uretse ko atanayitsinzwe! Amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono tariki ya 4 Kanama,1993. Aya masezerano yashyizweho umukono na Kanyarengwe wari Perezida wa wa FPR-Inkotanyi (si urwenya), wiganye na Habyarimana (muri Ecole d’Officiers i Kigali), bakaza no gukorana amarorerwa bakuraho perezida Kayibanda muri coup d’Etat yo muri 1973 tariki 5 Nyakanga. Uwasinye kuruhande rw’uRwanda, agashyiraho umukono we, ni Perezida Habyarimana. Aya masezerano Kagame ntiyigeze ayemera nagato.
Ariko yakoze ibishoboka byose abeshya amahanga ko ayemeye. Kubera ko Major Kagame ni umuhanga mu gupanga intambara y’iterabwoba ishingiye kubwicanyi, ni umuntu wumva kurusha uko avuga, azi, kuneka kandi yarabyize, kwica yubikiriye, kuniga, gukubita udufuni n’inyundo, gutera imisumari m’umutwe, gusatura inda n’ibindi akora ashaka inzira zose zibaho ziterabwoba. Ibi nibyo yakoresheje, ataretse no gukoresha imbunda, ubwo yateguraga indi ntambara ya kabiri.
Iyi ntambara ni iyo yateje amasezerano amaze gushyirwaho umukono ko intambara irangiyeye ko FPR/INKOTANYI izajya muri guverinoma ikagabana ubutegetsi n’andi mashayaka. Kagame yarabyemeye, ariko asaba ko basyira ku mu mugereka w’amasezerano ko mbere yuko iyo guverinoma ijyaho azohereza iKigali batayo izarinda abazajya muri iyo guverinoma. Iyo batayo yaraje y’abasirikare 600, bagombaga kugenzurwa na LONI. Bacumbikiwe Kumu mazu akomeye yo mu nteko ishinga, abahawa amacumbi ya badepite n’ibindi byose basabye. Barasuwe, bukeye bamabara imyenda isanzwe bakajya birirwa mu mumujyi wa Kgali, abandi bagatembera bakjya mur za perefegitura gukora yo “reconnaissance” yaho bazatangirira bica abantu naho bazabahamba. CND yaje guhinduka cheval de Troie/ Trojan Horse. Guverinoma yagombaga kujyaho kubera “manipulations” n’uburiganya, FPR yanze kurahira, Habyarimana arahira wenyine tariki ya 5 Mutrama 1994. Kuvu ubwo FPR yakomeje kuzana amananza, kugeza aho Kagame anogeje umupango wo gutangiza INTAMBARA ya 2. Yayitangije yishe Perezida Habyarimana. Byabaye ngombwa ko akoma imbarutso aramwica amawicana na Chef d’Etat Major, Géneral Nsabimana alias Castal, tariki ya 6 Mata,1994. Habyarimana akimara gupfa, ntacyashoboraga gukorwa ako kanya. kubera ko ntanumwe wari uzi ko yicwa. Hakurikiye ho kwibaza (vacum) uko bigenda. Kubera ko urupfu rwe rwateguwe n’abahanga mu bari bahanganye nawe bagafata intwaro bashaka ubutegetsi bwose (total) budasangiwe. ingoma ntisangirwa. Aba nibo bakoresheje imbaraga bamushora muri ruriya rugendo rwo kumujyana Dar-es-Salam, ko byaba byiza ko ajyana na Chef d’Etat Major Nsabimana wayoboye urugamba agahangana n’Inkotanyi, akazizengereza. Iyo uwo Chef d’Etat Major adapfana na Habyarimana, niwe warukwiye igihugu akayobora n’urugamba. Gupfa kwe na Habyarimana, byaragaragaraga ko uRwanda ruguye mu icuraburndi. Bombi bamaze gupfa Inkotanyi zari muri CND zatangiye kwica muri iryo joro ari nayo mpamvu abaministire bose ba MRND bahungiye muri amabassade z’Ubufaransa n’Ububiligi. Murukerera, niho Sindikubwabo wahoze ari Perezida w’Inama y’abadepit icyuye gihe, yageze iKigali avuye iwabo iButare. Niwe abasirikare ba Leta ya MRND bahisemo, ntanokubimenyesha Minisre w’Intebe , Madame Uwiringiyeimana Agathe, wishwe uwo tariki ya 7 Mata 1994, mbere ya sasita, asimbuzwa uwitwa Kambanda wo muri MDR-power ku bwumvikane bwa Sindikubwabo waje Kuba Perezida wi’igihugu colonel retraité (wacyuye igihe) witwa Bagosora. Ni muri iri curaburindi Major Kagame ytatangije intambara ye ya kabiri. Yakoresheje kurwana n’ingabo zataye umutwe, abandi muri zo aho kurwana zitangira kwica abatutsi zifatanije n’Interahamwe. Kuruhande rw’ingabo za Kagame nabo bagiye mungo kwica abantu bose bataifuzaga ko bafata ubutegetsi harimo n’abatutsi bari baranze gukotiza, cynaga se bakoranaga cyanga bakoranye na MRND. Ubundi abatutsi batahunze kuva muri 1959 ntibanakotize bagomba gupafa bishwe kimwe n’abahutu. Intambara yo kwica ibyitso n’abatutsi yatangiye tariki ya 7 mu gitondo, maze igihugu gihinduka igihugu cy’amahano. Iyi ntambara yamaze amezi atatu, abantu barushanwa kwica inzirakarengane z’abatutsi, niza abahutu biswe “ibyitso by’abatutsi”. Abiswe ibyitso n’Interahamwe na bamwe mu ngabo z’Urrwanda, bitewe nuko amashyaka yabo yarwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana wishwe n’abatutsi bo muri FPR (nayo y’abatutsi!). Kagame wasaga nuterekera abasekuruza be, barimo uwitwa Kabare umwe wishe umwami Rutarindwa n’umuryango we ku Rucunshu, ibyo yakoreye u Rwanda ni kimwe nibykozwe ku Rucunshu byikubye nk’incuro miliyoni. Nuko, amakuba n’amarorerwa akwira uRwanda. KAGAME yirukana ingabo z’igihugu afata Kigali tariki ya 4 Nyakanga, 1994, ku munsi mukuru w’ubwigenge bwa USA. Nuko yigarurira uRwanda. Hajyaho guverinoma,tariki ya 19 Nyakanga,1994 ngo “y’ubumwe bw’igihugu” nemeye kuyijyamo. Kagame aba Perezida w’igihugu wungirije, ariko twese tuzi ko ari we Perezida “nyirizina”. Bizimungu Pasteur wa FPR, aba Perezida, Kanyarengwe aba Vice Premier Ministre. Nanjye mba Ministri w’Intebe!
Mu byihutirwa iyo guverinoma yemeje ko mu Rwanda habaye “itsembabwoko n’itsembatsemba” ariyo twise “génocide rwandais”. Ikindi cyihutirwaga kwari ugushaka imfashanyo no guhagurukira gusana no kubaka ibyasenyutse, byangijwe n’iyi ntambara ya Rumaliza. Kugeza muri 2010, ikibazo cy’inyito ya jenoside nyarwanda yari itarahinduka “jenoside yakorewe abatutsi”. Je noside nyarwanda kuyihindura “jenoside tutsi” ariyo yakorewe abatutsi” GUSA, bikandikwa ko yakozwe n’Abahutu gusa, ibi sibyo byatumye njya muri iyo guverinoma. Nayigiyemo, kubera ko nanjye napfushije abanjye, kandi sijye jyenyine, turi za miliyoni z’abanyarawanda bafushije ababo. Ikindi nari nziko tuzakora ibishoboka byose tugafatanya n’Abanyarwanda bavuye hanze tukubaka uRwanda Rushya, nako Rushyashya. Ntibyashobotse kubera ko intambara yarwanywe n’Inkotanyi itari intambara yo kwunga Abanyarwanda. Yari intambara yo guhôra kubera ibyakozwe n’abahutu batinyutse kwibohoza bakavanaho ubutegetsi bwa cyami, umuryango wa Kagame warufite mo inyungu nk’IBIKONGOMANGOMA. Kagame si umututsi mubyukuri. Yaza kuba iBurundi yagombye kwitwa UMUGANWAa umuganwa. Ikindi iyi ntambara yabaye iyo gushaka “amakiriro” adasanzwe kuri bamwe mubayirwanye bashakaga. Kandi baraybonye, Kagame ari mu bambere. Uwamurusha gukira atararwanye iriya ntambara yamuhitana cyngwase akamuhunga. Ibitambo twatanze byabaye ibyo gukiza abafashe ubutegetsi/ubuyobozi bw’igihugu babuvanye mu nyanja y’amaraso batitaye kwi’shavu n’agahinda byacu. Nyuma yo guhôra hashyizweho ingoma ya cyami ya “dynastie” yabafite “inkomoko” kwa Serwega, abiru bimika umwami wica agakiza, kimwe n’abasekuruza be. KUMURWANYA KUBURYO BWA DEMOKARASI NTABIKOZWA. Ubwo abato bumvireho ko inzira yanyuze afashe intwaro niyo abayoboramo. Akabaha iyo nama, kandi yirengagije ingaruka zayo ariko ati: ubutegetsi bwa cyami nabufashe nabufashe mbuvomye mu nyanja y’amaraso, n’abashaka “demokarasi n’uburinganire bw’abanegihugu” muzanyure inzira nanyuzemo mpaka!
MUSHYIZE HAMWE NTA MARASO YAGOMBA KUMENEKA. Uwo mwarwanya yabura uwo ategeka akajya mu bwigunge. Kandi yihaye kubarwanya mushyize hamwe ntiyabatsinda. Habe nagato. “L’union fait la force” ni yo ntego y’Ababiligi. Umenya batabeshya.
NAHU UBUTAHA IGICE CYA 2 NO KWANZURA.