Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana na Rukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa FDLR aravuga ko uyu Col Wilson irategeka yakomeje kugaragaraho ubugambanyi bukabije akorana n’abagamije gusenya Urugaga, gutyo bituma bafata icyemezo cyo kuba bamuhagaritse kumirimo ye bashyiraho comite ishinzwe kumukoraho iperereza ryimbitse. Bimwe mu bigaragara mu bugambanyi bwa Col Wilson afatanije na Twagiramungu ni uko bakurikiza kandi bagashyira mubikorwa ibyemezo by’umuryango Enough Project byo gusenya Urugaga harimo gucyura impunzi kungufu, kwica abayobozi b’Urugaga cga bakabafatisha. Kubera ko Col Wilson yari azi neza ko iryo perereza zitazasanga ari umwere, yahisemo gutanguranwa ahita yitandukanya na Rubanda yifatanya na Bihehe.
Twagiramungu
Nguyu Faustin Twagiramungu udahwema kugambana
Mwitangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba bashinje CNRD ryavuze ko bikorewe i Kigali binasinywaho n’uwitwa Kamuhanda Anastase, gusa numero za telefoni zashyizweho zerekanaga ko ari izo muri Congo. Aha abantu rero barimo kwibaza ukuntu uyu mutwe waba washingiwe i Kigali ukaba uri muri Congo bikabayobera. Ese uyu mutwe mushya bise CNRD-Ubwiyunge ko ujya kwitiranwa na CNARED y’Abarundi kandi iyi mitwe yombi isa nirwanya Rubanda byaba bivuga iki? Ese imigabo n’imigambi yabo ni iyihe? Ese abari kumwe na Wilson na Rukokoma ni bande? Bafitiwe cyizere ki na Rubanda? Kuba uyu mutwe bawushingiye i Kigali se bifite ishingiro? Aya makuru tuzayagarukaho munyandiko yacu itaha.
Muri bimwe abashinze uyu mutwe bashinja Generali Byiringiro Victor, umuyobozu w’agateganyo wa FDLR ni: Kwanduza isura y’Urugaga asuzugura ubuyobozi bw’igihugu kiducumbikiye RDC, n’umuryango mpuzamahanga uhagarariye impunzi HCR, mu gikorwa cyo kubarura impunzi z’abanyarwanda ziri kubutaka bwa Kongo-Kinshasa, akarasa kuri HCR/CNR kuwa 15/04/2016 i Bweru, akica, agasahura, akangiza ibintu byinshi by’umuryango mpuzamahanga akanasahura ibintu by’abaturage.
Iki kirego gisa n’aho kitagira aho gishingiye kuko ubuyobozi bwa Congo ubwabwo bwivugiye ko abakoze iki gikorwa cyo kurasa kuri HCR ari amabandi atarabashije kumenyekana. Ese iri barura Col Wilson na Twagiramungu bashyira imbere ryaba ryari rigamije iki? Ese impunzi udatunze, udacumbikiye, utazi naho zirara wazibarura uzishakaho iki? Benshi rero bavuga ko iri barura naryo riri mu migambi y’umwanzi mu gucyura impunzi kungufu cga bakazimarira ku icumu. Ese Col Wilson cga Twagiramungu ko nabo ari impunzi baba barafashwe bugwate nande ubabuza gutaha?
Ibi Col Wilson irategeka arimo ntawe byakagombye gutungura cyane cyane ko byari bisanzwe bisa n’ibizwi na buri wese. RPF isigaye ikoresha uburyo buziguye bwo Gusenya Urugaga. FDLR ni Rubanda ntabwo ari agaco k’abantu. Abananiwe urugamba cga abakoreshejwe n’inda nka Col Wilson n’abandi nkawe baragenda ntibibuza urugamba gukomeza. Byabayeho si ubwa mbere, gusa ikibabaza ni abakurikira abagambanyi batabizi bakagwa mu ruzi barwita ikiziba. Akenshi usanga ababashije kurokoka bavuga ngo ntibabimenye. Ndizera ko abari inyuma ya Twagiramungu na Wilson batazavuga ngo ntabwo babimenye. Abacunguzi n’abacunguzikazi ndetse n’inshuti z’abacunguzi musabye gukomera kurugamba nkuko musanzwe. Harakabaho Umucunguzi kandi Umucunguzi ni Rubanda. Col Wilson Irategeka na Rukokoma bitandukanije na Rubanda ubwo mubareke bajye kwifatanya na Bihehe.
Umusomyi w’Intabaza
Mugisha Yves
Source: Intabaza