Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) yatangaje ko u Rwanda rufite ibibazo bikomeye by’ibiribwa. Yabitangaje uyu munsi i Geneve mu Busuwisi mu nama yo gusabira Afrika y’uburasirazuba amadolari miliyoni 266 yo kugoboka impunzi zirenga miliyoni eshatu zugarijwe n’inzara.
Iravuga ko mu Rwanda, ikibazo ari ho gikomeye cyane, aho imfashanyo z’ibiribwa zagabanutse ku rwego rwa 60% kuri buri muntu. Muri Uganda, igihugu cyakiriye impunzi nyinshi kurusha ibindi bihugu byo mu karere, ho PAM yazigabanyije ku rwego rwa 40%. Ibindi bihugu bifite ibibazo by’ibiribwa mu mpunzi ni Kenya, Tanzania, Sudani y’Epfo, Djibouti na Ethiopia.
Umuvugizi wa PAM, Tomson Phiri, yabwiye jwi ry’Amerika ko, usibye indwa ziterwa n’imirire mibi cyane cyane ku bana, kubura ibiribwa bihagije bigira n’izindi ngaruka mbi, nk’urugomo rufatiye ku gitsina, n’amakimbirane n’abaturage bo mu duce impunzi zituyemo.