U Rwanda rugiye kongera imipaka mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza. Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye JudiU Rwanda rugiye kongera imipaka mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza
th, avuga ko hagiye kongerwa imipaka mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’abasohoka mu Rwanda n’abinjira.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, isobanurampamvu ry’Umushinga w’itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka.
Yagize ati “Kubera ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryo muri 2003, rikavugururwa muri 2015, rikaba ryaragize ingaruka ku mategeko menshi, hakaba harimo n’itegeko ngenga rishyiraho amategeko ahana. Ibi byatumye ingingo zimwe na zimwe ziteganya ibyaha n’ibihano bishyirwa mu mategeko yihariye.”
Minisitiri Uwizeye yavuze hongerewe imipaka mito mu rwego rwo gutuma abantu bari batuye ku mbibi babasha kuyikoresha nk’imipaka yemewe hirindwa ko batakomeza kuzenguruka bajya kwinjirira ku mipaka isanzwe yemewe n’amategeko.
Abadepite babajije niba u Rwanda rwiteguye mu buryo bw’ibikoresho byo gusaka kuri iyi mipaka mishya, na cyane ko hasanzwe hari ikibazoi cy’ibikoresho bidahagije ku mipaka isanzweho.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko mu bushobozi bw’Igihugu bakora ibishoboka ibikoresho bikaboneka, aho ngo nta mpungenge zihari z’ibikoresho ku mipaka mishya izashyirwaho.
Uyu muyobozi aherutse gutanga ko mu Rwanda hari ikoranabuhanga ku buryo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rufite ubushobozi bwo kuba rwapima ibiri mu nda y’umuntu.
Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Kalibata Anaclet yavuze ko muri iki gihe babarura imipaka itemewe igera kuri 268, aho ahanini ngo biterwa no kuba u Rwanda ari Igihugu kidakora ku nyanja.
Zimwe mu Ntara uyu muyobozi yagaragaje, yavuze ko mu Ntara y’Uburengerazuba hari imipaka itemewe 79, na ho Iburasirazuba hakaba 81.
Mu minsi ishize ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yanzuye korohereza abatuye isi bashaka kuza mu gihugu, aho bazajya basaba visa bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka.
Tariki ya 16 Ugushyingo 2017, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwavuze ko Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.
Uru rwego rwanavuze ko abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.
Abayobozi bakuru batandukanye bakunze gutangaza ko n’ubwo u Rwanda rwafunguye imiryango rukorohereza abanyamahanga bifuza kuza mu Rwanda rukabaha viza bamaze kugera mu gihugu bidasobanuye ko rwarangaje amarembo kuko ruzakomeza gukurikirana neza kugira ngo rumenye niba abinjiye mu gihugu.
Ibitekerezo bishya mu itegeko
Minisitiri Uwizeye avuga ko iryo tegeko rizaba rinateganya izindi nzandiko z’inzira z’inyongera zikaba zirimo urwandiko rukoreshwa n’impunzi, urwandiko rw’inzira rukoreshwa n’abanyamahanga batuye mu Rwanda batari impunzi (resident travel document), urwandiko rw’inzira rw’ingoboka rukoreshwa cyangwa abanyamahanga igihe hari impamvu zituma badashobora kubona izindi nzandiko z’inzira zisabwa, guha agaciro inzandiko z’inzira zitangwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’izindi zitangwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Iri tegeko kandi rizanagaragaza ibisabwa kugira umunyamahanga ature mu Rwanda.
Ibya pasiporo nyafurika na pasiporo ya EAC bigeze he?
Abadepite banabajije aho kugeza mu Rwanda pasiporo ya Afurika nyafurika, Minisitiri Uwizeye avuga ko pasiporo nyafurika yamaze kwemezwa n’inama ya AU iheruka kuba, aho ngo ubu aba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari kubyigaho kugira ngo ibihugu bigomba gusinya ku masezerano yo kuyikoresha bibikore.
Depite Rwigamba Fidele yabajije igihe u Rwanda ruzatangirira gukoresha pasiporo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na cyane ko igihugu cya Tanzaniya cyo cyatangiye, Minisitiri Uwizeye avuga ko kugeza ubu batanze isoko ryo kuzikora, aho ngo mu gihe kitarambiranye zizaba zabonetse.
wanda rugiye kongera imipaka mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza.
Source: Izubarirashe