Site icon Rugali – Amakuru

Tuziko Diane Rwigara adakorana na RNC kandi aramutse anakorana nayo aramaze kuko nta cyaha kirimo!

Ese koko Diane Rwigara yaba akorana na RNC? Nyuma y’aho atangaje ko Diane Shima Rwigara agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, hakunze gusohoka amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba akorana na RNC nyuma y’aho nyirarume Ben Rutabana ari muri iri huriro akuriye itsinda ry’ubukangurambaga. Ese nibyo nawe yaba yarasanze nyirarume muri RNC

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru The Eastafrica cyandikirwa muri Kenya, Diame Shima Rwigara yabajijwe niba koko yaba akorana RNC maze arabihakana.

Diane Shima Rwigara ushaka umwanya wa Perezida wa Repubulika

Yagize ati Aha yagize ati: “Abantu benshi bampuza na RNC kuko marume Benjamin Rutabana ari umwe mu bazwi bayirimo… Sinshobora kubarizwa mu itsinda runaka kuko gusa umuntu wo mu muryango wanjye aririmo.”

Yabajijwe kandi iby’uko yaba aterwa inkunga n’umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro ndetse n’umugore wa Eugene Gasana Richard wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, UN, maze mu gusubiza agira ati: “Ndifuza ko nakabaye mfite ubufasha nk’ubwo bwose bavuga ko mfite”. Yongeyeho ko ibyo akora byose abitera inkunga ku giti cye, akirwanaho akuye amafaranga ku mufuka we. Yavuze ko n’ubu akora ubucuruzi n’ubushabitsi (business) ariko ntiyavuga ubwoko bw’ubucuruzi akora.

Ku birebana n’uburyo yinjiye muri politiki Diane Shima Rwigara avuga ko yabitojwe akiri umwana muto cyane ayitojwe na se ngo yakuze ayikurikirana n’ubwo atajyaga atekereza ko ashobora kuzagera ubwo atekereza kwiyamamariza umwanya ukomeye wo kuba yahatanira kuyobora igihugu.

Diane Rwigara ati: “Bamwe mu bo mu muryango wanjye bakundaga kumbwira ko atari byiza ku mukobwa gushishikazwa cyane no kwinjira mu bya politiki… Byamfashe igihe kubasha kwiyakira ngo numve ko ndi umukobwa ukunda Politiki. Ni uwo ndi we nyine, sinshobora kubihindura. Nafashe icyemezo cyo kujya muri Politiki kuko numvaga ntawundi munyapolitiki umvugira…”

Diane Shima Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko, ni umunyarwandakazi wavutse mu 1982, yigiye amashuri abanza muri Camp Kigali, ayisumbuye ayakomereza muri Ecole Belge, ishuri mpuzamahanga riri mu mujyi wa Kigali.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu by’imari yakuye i sacramento muri Kaminuza ya California (California State University) ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ibaruramari nayo yakuye muri iyi Kaminuza mu ishami rya San Francisco.

Diane Shima Rwigara akimara gutangaza ko aziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika yahise avugwaho ko yaba ari muri RNC nyuma y’aho yongera kugaragara mu binyamakuru byo kuri internet yambaye ubusa buri buri. Ese koko yaba ari muri RNC cyangwa ntayirimo dore ko ababivuga batarashyira ibimenyetso hanze bigaragaza ko ari umuyoboke wa RNC.

Nkindi Alpha
Imirasire.com

Exit mobile version