Site icon Rugali – Amakuru

TUVE MU BITOTSI…IVANGURAMOKO RYA EFUPERI (IGICE CYA KABIRI)

AMASHYIRAHAMWE Y’ABATUTSI

Ubushize nerekanye ko Efuperi ngo wa muryango ngo w’abanyarwanda ikora ipyinagazabwoko ku mugaragaro aho abahutu batemerewe gukora amashyirahamwe abahuza nk’abahutu bishingiye ku mateka yabo n’ibindi bibazo banyuzemo.

Uyu munsi nkaba ngiye kwerekana ko iyo bigeze ku batutsi bitaba uko kuko bo bemerewe gukora amashyiramwe abahuza nk’abatutsi gusa kandi akaba ari nta muhutu wahirahira ayakandagiramo.

Akenshi bene ayo mashyirahamwe usanga aba agamije guteza imbere abayagize nk’abatutsi baba bafite icyo bahuriyeho kandi mu nyungu zabo bwite. Ibyo ubwabyo akaba atari bibi na gato kuko ishyirahamwe ryose rizima riba rishaka uko ryateza imbere abarigize.

N’ubwo ayo mashyirahamwe nayo Efuperi wa muryango ngo w’abanyarwanda ngo waharaniye kera ngo kuzarururamira cyangwa kuzaruhotora sinzi itabura kuyacontrolla nk’uko ikontorora igihumeka cyose mu rwa Gasabo, ariko byibuze usanga yo yisanzuye agakora ibikorwa bigaragara kandi bikagirira inyungu abayagize aho usanga rwose yarabateje imbere ku buryo bufatika.

Ibyo bikaba bitandukanye cyane n’amashyirahamwe y’abahutu cg yiganjemo abahutu (kuko aba atemerewe gushingira ku mpamvu zakumira abandi banyarwanda cyane za nyangamugayo z’abahotozi zoherezwa na DMI) aho usanga n’iyo yitwa ngo ateye agatambwe kagaragara, wa muryango ngo w’abanyarwanda twese uhita wihutira kuyasenya no kuyadurumbanya.

Ikibabaje rero ni uko amenshi muri ayo mashyirahamwe y’abatutsi gusa Leta ikunda kuyifashisha cg nayo akayifashisha muri gahunda zayo mbi zinyurane z’ivanguramoko n’ipyinagazabahutu.

Dore ingero z’amwe mu mashyirahamwe agizwe n’abatutsi gusa bishingiye ku mateka banyuzemo kandi akora nta nkomyi muri singapulu yacu:

– Ishyirahamwe ry’abanyarwanda bize kuri collège Saint Albert Bujumbura,
– Ishyirahamwe ry’abize Ntare school
– ishyirahamwe rya bamwe mu badamu babaye Nakivale. (Hazagire uhirahira ashinge nk’iry’ ababaye mu nkambi ya Mugunga ngo arebe ngo ziramurya).

– Ishyiramwe NDABAGA (abadamu barwanye urugamba rw’inkotanyi mu 1990)
– Amashyirahamwe y’abacikacumu yose ku isonga IBUKA, AERG, GAERG, Avega, Kanyarwanda, Barakabaho, Kabeho, Indangamirwa, etc.
– Ishyirahamwe ry’abahindiro b’aha n’aha, abasesero, abakagara b’aha n’aha, abahima etc. Ayo mashyirahamwe n’ubwo akenshi ashaka andi maziya yiyita ariko criteria igenderwaho kuyajyamo ni iyo kuba uri umututsi ukomoka muri iyo miryango kandi ibyo biba bizwi n’abantu bose ndetse n’ayo mashyirahamwe akora ku ugaragaro akanakora n’amanama ku buryo buzwi.

– Ishyirahamwe ry’abamugajwe n’intambara yo kwibohora

– Cooperative ngo z’abagore ba amafande, abagore ngo b’abategetsi n’ibindi nk’ibyo.

-Etc etc…

Icyo ngamije si ukuvuga ko abo bose mvuze hejuru badafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe nk’abatutsi gusa kandi bashingiye kubyo bashaka byose, icyo namagana nuko abahutu bo badashobora gukora amashyirahamwe ashingiye ku mpamvu zimeze nka ziriya ngo bakore za associations bahuririramo nk’abahutu nabo kuko bihita byitwa ingengabiterezo, gupfobya genocide n’andi mazina mabi yose ashobora kubacisha igihanga ku buryo bwihuse.

Iryo akaba ari ipyinagazabwoko Efuperi ikorera abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu rikaba rigomba kwamaganwa no kurwanywa n’ingufu zose.

Kayitsinga Wa Mushayija

Exit mobile version