Tutsi, hutu! Nyamara screening yo kwinjira muri Camp GP tuzi uko ikorwa.

Abigeze kugenda Kabarondo ya Kibungo bazi igihungu cyitwaga Ngagi. Icyo gihungu cyasaga nabi cyane kuburyo cyari igikangisho kubana banze kuryama kumanywa. Ngagi rero yakunda guhagarika imodoka agasaba amafaranga agira ati:” Mwampaye atanu ko ndi itutsi yacitse ku icumu?”. Ngagi nubwo yari umusazi yari asobanukiwe iturufu rigezweho muri politike Nyarwanda. Nyakwigendera Ngagi Imana imuhe iruhuko ridashira.
Kimwe politike mbi zaranze uRwanda zasize n’ijambo “kwihutura” no “kwitutsura”. Ubutegetsi buriho uyu munsi ntiburabasha gukura abanyarwanda mu ipfunywe ryo kuba icyo uricyo. Ahubwo ni gahunda ya leta ko bamwe basazana ipfunwe iteka.

Kuva ku Rwanda rwa Palmehutu abatutsi benshi bagiye bihutura bakigira abahutu ndetse hamwe na hamwe bagiye bagira uruhare bamwe muri bo mumahano yagiye aba mu Rwanda.
Kubwa Habyarimana Juvenal nabwo byabaye uko, abatutsi b’ingeri nyinshi bagiye bihutura bagasaba amarangamuntu yemeza ko atari abatutsi ahubwo ari abahutu.
Ubu bwo ntawavuga; abahutu mutubari n’ahandi hateraniye abandi bagenda bakora uko bashoboye kugira ngo bemeze ko ari abatutsi.

Nubwo bitanditse mu irangamuntu ya none ntawuyobewe ko ubwoko ari iturufu ubu ikugeza Camp GP, RRA, RwandAir, no muyindi myanya myiza myiza.

Ingero ubu z’abantu bagiye bakora uko bashoboye ngo société ibemere ko ari abatutsi nyanara ari abahutu bwimbi ni nyinshi cyane. Ingero zimwe tuzazitanga ubutaha harimo n’urwa Alain Patrick Ndengera.

Kuki bitamera nk’iBurundi aho buri wese avuga ubwoko bwe ntapfunywe atanacyebaguza?

Ubu mu Rwanda wise umuntu wa muhutu we cg wamututsi we kandi aribyo abo muri kumwe bahita bacyebaguza ngo barebe niba ntawakumvise. Bati sha ayo magambo azagukoraho.

Nyamara screening yo kwinjira muri Camp GP tuzi uko ikorwa.

Tuzabigarukaho!

Yanditswe na Christophe Kanuma