Site icon Rugali – Amakuru

TURWANYE UBWOBA BIZATUMA TWIGOBOTORA INGOYI YA FPR

Twese abari mu Rwanda no mu mahanga ducyeneye gusohoka mu bwoba kuko butubangamiye muri byinshi, twifuza kubaho neza tutikanga icyaricyo cyose mugihugu Imana yatwihereye .
Ikintu abaturage bibaza niki: mbese ninde uzababohoza? Ese ni gashaka buhake wabakoroneje, akabasiga mu muboko ya banyagitugu bamufasha gukomeza ibyo yasize asubitse yakoraga mu Rwanda?

“Ninde uzabagirira ikizere niba mufata imisoro abaturage batanze mukajya kugura intwaro zo kuyibicisha?’’ Donard Trump.

Ikibazo gikomeye gituma duhora mu bwoba giterwa nuburyo twabayemo, tubuzwa gutekereza icyaduteza imbere no kutavuga akarengane dukorerwa uvuze ngo anyuranyije n’ubutegetsi buriho utarishwe yarafunzwe, abandi batorongerera I mahanga , abandi barindirwa mugihugu nk’amatungo y’imbagwa atagerejwe kwicwa igihe icyaricyo cyose bagenzi harabaye ntihakabe.

Ingaruka z’ubwoba ntabwo zemerara umutarage gutekereza ejo he hazaza, niyo agize ibyo ageraho agira ubwoba kuko nta gihamya aba afite ko ibyo yagezeho bizarama.
Ubwoba rero bumaze gusenya imitima y’abanyarwanda kuburyo ubu batazi icyo bakwiye gukora nyuma y’ubutegetsi bubi buriho kuko abanyarwanda bose baba abize, abatarize bose baricwa baranyagwa baterwa ubwoba barafungwa umunsi kuwundi bararenganywa ariko ntanumwe ushobora kuvuga akarengane ke.
Ubu bwoba rero buteye ikibazo kuburyo n’abitwa ngo cyangwa bagaragaje ko ari abanyapolitiki batavuga rumwe na reta nabo ubwoba bwababujije kwizerana ngo bajye hamwe barebe ukuntu basezerera ingoma ya FPR izengereje abanyarwanda.
Ikindi kibabaje n’abitwa ngo bari muri reta ya Kigali barimo ibiziriko baziritse ku nkingi zubatswe n’agatsiko burigihe baba bategereje ko umushumba wabo abazitura akabajyana mu rwuri kurisha. Ibaze nawe abo bantu bunva ko bakwiye kuguma mubiziriko kandi bafite amaboko yo kwizitura, bakijyana mu rwuri ahhhhh birababaje, babayeho nk’infungwa kandi bitwa ngo bahagarariye abaturage biteye agahinda nukuri.

Igisubizo rero ntakindi nuko abatavuga rumwe na reta batinyuka bagashira ubwoba cyane cyane bakirukana ubwoba bashyira hamwe, birukana urwikekwe hagati yabo, bunva ko ntanumwe uzagira icyo ahindura wenyine adafatanyije n’abandi.
Abunva ko harundi muntu uzaturuka hanze y’u Rwanda utari umunyarwanda ngo azabafasha kugira ibyo ahindura baribeshya cyane. Abo bose bagomba kunva ko niba bashaka kuyobora abaturage batazabishobora kuko abaturage bacyeneye abantu babajya imbere kandi badatinya urugamba rwo kwibohoza.

Ikindi bakwiye kumenya ko gushyira hamwe aribyo bizatuma u Rwanda rubohozwa, ikindi kandi gutsinda ubwoba n’ukunva ko utirwanira ahubwo urwanira abanyarwanda muri rusange noneho ikitwa ubuyobozi ukazabuhabwa nabo kuko ikigamijwe arukuvana ubutegetsi mugatsiko kabantu bacye bafashe bugwate abanyarwanda, bukabashyikirizwa bagahabwa ububasha bwo hughitamo abayobozi bababereye mu mahoro n’umutekano n’ubwisanzure kuri buri wese yaba we ubwe n’umutungo we.

Yanditswe na  Ishema Ryiwacu

Exit mobile version