Site icon Rugali – Amakuru

Turatabaza! Abasilikare b’inkotanyi na DASSO mu turere hirya no hino mu Rwanda bakomeje kugirira nabi abanyarwanda.

Rwanda: KARONGI, imiryango iri gutegekwa gushyingura mu ibanga abantu babo banyerejwe nyuma bakicwa na FPR!

[Ndlr: Ku mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 23/09/2019 nibwo inkuru mbi yasesekaye ku mbuga nkoranyambaga ko umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu mu Rwanda w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Syldio Dusabumuremyi amaze kwicwa n’abantu bari kuri moto, bakaba baramwishe bamuteraguye ibyuma!

Nk’uko bisanzwe bigenda, mu rwego rwo kujijisha abicanyi bo muri FPR bakaba batangaje ko bamaze gufata abantu 2 bakoze ubwo bwicanyi kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu HRW. Nyamara ikizwi cyo ni uko abo bantu bafashwe ari ukujijisha amahanga, abicanyi nyabo bari mu rwego rwitwa RIB rushinzwe kubeshya ko rukora iperereza ryo kumenya abahitanye Nyakwigendera Syldio!

Abo batawe muri yombi akaba ari inzirakarengane ziyongereye ku rupfu rwa Nyakwigendera Syldio! Mu karere ka KARONGI, abo bicanyi b’intore ntibakihishira, umusomyi wa “veritasinfo” mu ntara y’amajyepfo, aratugezaho inkuru y’uko abasilikare b’inkotanyi na DASSO mu karere ka Karongi banyereje umuturage bakamwica, nyuma bakazana umurambo we mu modoka y’akarere bagategeka abagize umuryango we kumushyingura rwihishwa! U Rwanda ruragana he?]

Kuva FPR yashoza intambara ku Rwanda taliki 01 ukwakira 1990 ntiyahwemye kwica abaturage binzirakarengane aho yagiye inyura hose. Ibi bikorwa by’ubwicanyi byagiye bikorwa mubugome buhambaye nko : gutera abantu imisumari ya santimetero 15 mu mutwe bakabasiga bataka kugera bashizemo umwuka, kuboha abantu amaboko bakayazirikira inyuma mu mugongo bagakanyaga kugera agatuza gasandaye ,gusatura abantu inda bagafata amara bakayahambira kubiti; guca amaguru namaboko abantu bakabasiga bataka bavirirana kugera bashizemo umwuka, kwica ababyeyi bagasiga impinja zonka imirambo y’ababyeyi bazo n’ibindi bikorwa byubunyamanswa tutarondora ; aha twavuga nko: gufunga amasashe abantu ku mutwe kugera babuze umwuka bagapfa, gupakira abantu mumakontineri bakayatwika abarimo bakicwa nubushyuhe nibindi.

Hejuru y’ubu bugome, FPR ifite ubuhanga bwoguhishira amabi yose yakoze nayo igikora kuburyo bigoranye ko abanyamahanga n’abaturage benshi bamenya ibiba bikorwa, hakiyongeraho iterabwoba rishyirwa kumiryango yababuze ababo ngo batavuga.

Gutwika imirambo, kuyiroha mu nzuzi n’ibiyaga n’ibindi bibi byinshi ku buryo ubu mu Rwanda, iyo inzego z’umutekano zitwaye umuntu benewe bahita batangira ikiriyo kuko baba batizeye nokuzabona umurambo we, kuko kwicwa byo niko biba biribugende, kuko n’umwicanyi mukuru Paul Kagame abyigamba kenshi ndetse akaba yarateguje abanyarwanda ko bazajya baraswa kumanywa yihangu.

Niba abanyarwanda badahagurutse ngo bakure Kagame ku butegetsi ku kiguzi icyaricyo cyose batanga, amaherezo azabarimbura bose asigare atuye u Rwanda nindobanure ze bafatanya gukandamiza no kwica abanyarwanda nkuko yabyivugiye ko yifuza kugabanya umubare wa banyarwanda!

Ibi bikorwa by’ubwicanyi bikaba bimaze iminsi nomukarere ka Karongi aho DASSO n’abasirikare baza bagatwara abaturage cyane cyane abagabo n’abasore ntihazagire ugaruka mubo baba batwaye cyangwa hagira n’uwo bagaruye akaza ari umurambo! Aya makuru yishimutwa ry’abaturage «Veritasinfo» imaze iminsi iyakurikiranira hafi, aho abaturage bamaze kurambirwa ibi bikorwa bakaba babona ntakindi gisigaye uretse kwirwanaho kuko abakabarinze aribo bari kubica.

Uheruka kwicwa akaba ari umugabo witwa NZIGIYIMANA warutuye mukagari ka GITABURA umurenge wa TWUMBA, uyu mugabo winzirakarengane yashimuswe na DASSO taliki ya 13/09/2019 nk’uko bisanzwe bikorwa kubo bashaka kwica ; bakaba baravugaga ko ngo atitabira gahunda za leta, bakaba baramujyanye kumufungira aho basanzwe bafungira inzirakarengane bita «inzererezi» i MWENDO, aha akaba ariho yakubitiwe ndetse akorerwa nibindi bikorwa by’iyicarubozo kugera ashizemo umwuka.

Umurambo wa Nyakwigendera Nzigiyimana wagaruwe murugo rwe mwijoro taliki 19/09/2019 bawuzanye mumodoka yakarere ka Karongi iherekejwe na DASSO n’abasirikare; ikibabaje kurutaho nuko ababicanyi bategetse umuryango wa nyakwigendera guhita bamushyingura muri iryo joro kugirango bitazamenyekana; umuryango ukaba waratakambye ngo byibura bazamushyingure mugitondo imiryango n’inshuti bazaze kumusezeraho ariko barabyanga, bategekako bacukura icyobo bagashyingura umubyeyi wabo muburyo nkubwo buteye agahinda kandi bwambura ubumuntu nyakwigendera.

Mu rwego rwokwirengera uwo muryango ukaba warakoze ibyo wasabwaga mugahinda kenshi. Ibikorwa nkibi bikaba bikorwa hirya no hino mugihugu ariko abicanyi bakorera ubutegetsi bakaba bakora ibishoboka byose kugirango amakuru nk’aya adasohoka.

Haragezeko abanyarwanda bahaguruka bakanga kugumya kwicwa nk’ibikoko kandi rikazaba ariryo herezo rya leta mpotozi ya FPR -Kagame. Nyakwigendera tumwifurije iruhuko ridashira kandi amaraso ye kimwe nayizindi nzirakarengane akaba azahabwa ubutabera byanga bikunda ubwo leta yica abanyarwanda izaba itakiyoboye igihugu cyacu.

Karera Aimable /Veritasinfo- intara y’Amajyepfo.n

Exit mobile version