Site icon Rugali – Amakuru

Turatabariza n’abakozi bakora mu bigo nderabuzima muri Ruhengeri batarahembwa ay’ukwezi kwa kabiri

By Chris Kamo

Hari umuntu umpaye ubutumwa inbox witwa Musekesha Jacky Joe nifuzaga kubasangiza nyuma yaho yumvise inkuru yuko abarimu barimo bataka kudahemberwa igihe abenshi bakaba batarabona umushahara wabo w’ukwezi kwa kabiri. Iyumvire hasi aho uko byifashe mu Rwagasabo aho abantu basigaye bakora ariko bagahembwa aruko ingurube yarebye hejuru:

Ntabatindiye rero mwisomere hasi ibyo Musekesha yabwiwe n’umuntu uri mu Rwagasabo bishimangira ibyavuzwe kuri iyi radio iri mu Rwanda yitwa Flash FM:

Musekesha yanditse agira ati: ” Mbese ugirango ni Abarimu bafite ikibazo cyo kudahembwa gusa? Naraye nandikiye Umuntu w’inshuti yanjye ukora mu kigo nderabuzima ahahoze ari muri Ruhengeri, arambwira ati uziko ubu ndiho nabi cyane, ati kugeza kuri iyi tariki ntabwo baraduhemba amafranga y’ukwezi kwa kabiri. Ndakurahiye leta irimo kwirarira gusa, ubundi nta kintu yifitiye.”

Exit mobile version