Site icon Rugali – Amakuru

Turatabariza impunzi z’Abenyekongo mu Rwanda

Kagame Paul we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe. Ababyeyi bacu warabamaze, abavandimwe bose urabatsemba, Impfubyi n’abapfakazi baricwa n’inzara. Umutungo w’igihugu warawumaze uwugura amadege n’amagorofa, amamodoka meza ntiwarora none abana baricwa n’inzara.

Urarangije ngo ibyo ntibiguhagije none utangiye kwica impunzi zaguhungiyeho zivuye Congo kuko ngo zishaka gusubira iwabo. Urareba ugasanga nizisubira muri Congo utazaba ukibonye icyo ushyira mu mifuka yawe. Muri izo mpunzi niho uvoma abarwanyi. Amafaranga se ko nawe uzapfa ukayasiga akazaribwa n’abandi urarushywa n’iki? N’amafaranga yagenewe impunzi koko? Ngiyo isiha rusahuzi. Mbese nta nakimwe kinjiza amafaranga kiguca imbere.

https://www.youtube.com/watch?v=DMzPG6RG0bQ&t=28s

None se iyo impunzi ishatse gutaha bayifata bugwate? Haruwo bababuza gutaha iwabo? Singaho ibyo bavuze biratashye. Ukomeje kugaragaza impungenge Societe sivile ifite yagaragaje mu nyandiko yandikiye abakuru b’ibihugu by’afurika bababurira uwo uri we. None se haricyo ubahishe? Nkaho wabungabunze umutekano w’izo mpunzi zaguhungiyeho ahubwo ni wowe urimo kubavutsa ubuzima.

Imwe mu mpunzi iti “leta yatwakiriye ikaba ariyo itangiye kutubuza amahoro”. Ingabo za Paul Kagame zabarasheho urufaya, impunzi zikwira imishwaro, bamwe barapfa, abandi barakomereka, imiryango iratatana, ababyeyi baburana n’abana babo. Ubu se hano harimo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa munutu? Paul Kagame hambira utwawe turambiwe ubwo bwicanyi bwawe. Amaraso y’abo bantu uzayabazwa.

Ange Uwera

Exit mobile version