Site icon Rugali – Amakuru

Turatabariza Abaturage bo m’Ubugesera bakora imirimo yo gutwika amakara

Gen Maj Mubaraka Muganga ajye yivugira ibyo kwica no kurasana ibindi abirekere banyirabyo

Nimudufashe gutabariza Abaturage bo m’Ubugesera basanzwe bakorera imirimo yo gutwika amakara cg bakora ingendo banyura mutuyira duca mw’ishyamba rya Gako, kuko abiyita igisirikari cy’Umwuga ndavuga rdf barimo kwica uwo babonye muri iryo shyamba rya Gako wese.

Bisanzwe bizwi ko hanyura cg hagakorerwa imirimo muinshi nabaturage. hari abashakamo ubwatsi bw’amatungo, abashakamo inkwi cg abahatwikira amakara, yewe hari nabahanyura kuko harimo utuyira twinshi dukoreshwa nabaturage!

Ibi ndabikubwira mbihagazeho kuko benshi bamaze gupfa baraswa mu bihe bitandukanye, abatarashwe bakajyanwa gufungirwa za Mayange… Nimutabarize rubanda mubishyire mu ndimi zitandukanye mubibwire n’amahanga na UN kdi muyisabe ikore amaperereza kubwicanyi burimo gukorerwa abanyarwanda bukorwa na leta, ndetse bayifatire ibihano kubwamabi yose arimo kubakorerwa harimo no kubabuza uburenganzira bwa muntu bafungirwa mu gihugu imbere.

Murakoze kdi nifuza ko iyi message yaherererekanywa mu bantu bose, igashyirwa mu ndimi zitandukanye.

Exit mobile version