Site icon Rugali – Amakuru

Turatabariza abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru yigenga ya Kibungo (UNIK)

Abanyeshuri bo muri kaminuza nkuru yigenga ya kibungo ( UNIK) University of Kibungo) basoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza, baheze murujijo nyuma yo guhindurirwa itariki ya graduation, numuyobozi mukuru wungirije ariwe, GAHIMA Egide Karurangwa.

Aho yanditse itangazo akoreresheje telephone ngendanwa agira Ati” graduation fees deadline irinze igera abanyeshuri base batarishyura. Icyakabiri, kubera iyo lack of commitment and confirmation tutaboneye igihe, abayobozi bakuru ba university ( legal representative, na chancellor ariweArchbishop Kambanda) ntibazaboneka on 17th November.

Nimurangiza kwishyura, mumbwire tugerageze 25th November kuko ho bambwiye ko bashobora kuboneka. Kugezubu abamaze kwishyura ni 40%. Mushyiremo akete ko kwishyura kuburyo na 25th izashoboka.”

Ibibazo by’amatsiko umuntu yakwibaza:

  1. Ni gute umuyobozi muzima ategura graduation day atarebyeko abanyeshuri bose bishyuye?

Akarengane abanyeshuri bafite nuko bari bamaze kwitegura kwambara ndetse baramaze no gutumira ishuti nabavandimwe babo, none graduation day akaba ikuweho habura imisi itatu yonyine.

  1. Kuba kaminuza ibateje ibihombo, nko gukodesha ama modoka yari kuzabatwara, kwaka za reservation muma restaurants na ma hotel bitandukanye.
  2. Abandi kuba inzoga nibigage bari baramaze gutegura bikaba bigiye kubapfira ubusa.

  3. Nokuba bari baraciwe amafaranga yaho gukoreshereza graduation ceremony muri Kigali convention center none bakaba bayahombye.

Abanyeshuri bo bakaba bifuzako abishyuye babareka bagakora graduation. Abo batari bishyura bo bakabareka.

Bamwe mu Banyeshuri ba UNIK

Exit mobile version