VOA Dusangire ijambo: Ubwoba ni bwinshi bw’inzara igiye kwibasira u Rwanda kubera ibiza byatewe n’imvura ikabije. Umuturage ati icyambere nasaba umutegetsi ndamutse ngeze imbere ye n’icumbi kuko ibyo kurya sinabirya ntafite aho mba. Abaturage ubu baratabarwa n’abaturanyi babo batakozweho n’imvura. Abavanwe mu byabo n’ibiza ubu nta mafunguro nta n’amacumbi bafite kandi nta bushobozi bafite bwo kuba bakwigondeara amazu ahandi.
Leta iracyabireberera, uzi kureba umwana wawe arimo arohama ugakomeza ukareba ntacyo ukora ngo umurohore. Abaturage batakaje imyaka yabo itagira ingano, amazu yabo yatwawe n’imvura. Ariko leta iracyatereye agati mu ryinyo. Mwitege inzara igiye gutera mu Rwanda. Abaturage batakaga inzara batarabona ubu noneho bagiye kubibona na duke babonaga ntabwo bazongera kutubona.