Ntihazigere uwibeshya cyangwa ngo yemere ibinyoma bya leta ya Kagame ko barekuye Violette Uwamahoro ku bushake. Violette Uwamahoro yarekuwe biturutse kuri leta y’ abongereza bokeje igitutu Kagame ngo amufungure ntayandi mananiza ashyizeho. Muri macye ni nko gukura inyama mu menyo y’intare ishonje.
Turashimira abantu bose rero bafashe umwanya wabo maze bagasinya basaba ko Violette Uwamahoro afungurwa. Niba uri muri aba bantu 350 nakubwira iki, fata akarahuri k’inyobwa ukunda yaba akabyeri, agafanta, umuvinyo cyangwa n’izikomeye maze wishimire ko nawe nibura wafashe umwanya ukavuza induru bigatuma intare igira ubwoba maze igateshwa kugirira nabi Violette Uwamahoro.
Kandi ntabwo birangiriye aha kuko nihagira undi muntu urenganywa nka Violette Uwamahoro tuzongera tukabakenera tukabasaba gusinya musaba ko inzirakarengane irenganurwa. Harakabaho demokarasi ihamye, ubumwe, ubwigenge n’ubwisanzure mu banyarwanda.
Francis Kayiranga