Huye: Abarokotse batuye i Rugarama inzu bubakiwe mu 1996 zarangiritse cyane. Abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Mugobore, umurenge wa Simbi mu karere ka Huye, inzu bubakiwe mu 1996 zirashaje cyane ku buryo harimo n’izatangiye kugwa.
Nyirandikuneza Claudine avuga ko iyo imvura iguye adashobora kugama mu nzu ye kuko aba yikanga ko yamugwira,agahitamo kujya ku ibaraza. Ati “Harava kurenza hanze.”
Avuga ko izi nzu zubatswe vuba vuba ndetse ko amatafari yakoreshejwe atari yumye neza, bamwe mu bazitujwemo bagahita batangira kuzicanamo kuko nta bikoni bari bubakiwe.
Ati “Icyo twisabira ni ubufasha bwihuse naho ubundi hari igihe zizatugwira burundu.”
Umuyobozi w’karere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko izi nzu zubatswe vuba vuba kuko Jenoside ikirangira hari benshi batari bafite aho bikinga.
Ngo batangiye igikorwa cyo gusana inzu z’abarokotse zangiritse muri aka karere, bakaba bagiye kwibanda ku bantu bafite inzu zishaje kuruta izindi.
Ati “Birumvikana zirashaje kuko zimaze imyaka myinshi kandi ubusanzwe iyo umuntu afite inzu, bisaba guhora ayivugurura, natwe rero turi kuvugurura amazu ashaje cyane, twubaka n’andi n’ubundi y’abacitse ku icumu rya Jenoside, ntabwo bose bagererwaho rimwe, ariko buri wese azagerwaho.”
Gusa ngo abafite izangiritse cyane, bazashakirwa aho baba bacumbikwe mbere y’uko izabo zivugururwa.
Umudugudu wa Rugarama ugizwe n’inzu 74, kimwe cya kabiri cyazo zirashaje cyane.
Amabati yazo arashaje ku buryo iyo urimo imbere uba usa nk’uri hanzeAmabati yazo arashaje ku buryo iyo urimo imbere uba usa nk’uri hanze.
Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/HUYE