Site icon Rugali – Amakuru

Turasaba Perezida Kagame kutisubiraho maze areke dutore Diane Rwigara

Perezida Kagame aherutse gutangaza mu nama ya FPR Inkotanyi ko abanyarwanda bagomba kwitegura kuyoborwa n’umuntu wi’igitsinagore ko kandi bishobora kuba vuba cyane. None Rwigara Diane yiyemeje gushyira mu bikorwa ikifuza cya Muzehe wacu!

Reka rero turebe niba koko Kagame na FPR aba ari igipindi baba badutera iyo barira amarira y’ingona ngo bashyira inyungu z’umugore imbere. Baramutse bashatse gutega amahwa Diane Rwigara mu nzira yiyemeje yo kwiyamamaza kuyobora u Rwanda ubwo bazaba biyambuye rwa ruhu rw’intama duherutse kubona abo muri Ethipiya bambitse Perezida Kagame.

Iyumvire nawe aho Kagame yivugira ko we na FPR bifuza kubona umugore yatorewe kuyobora igihugu. Reka tubitege amaso!

 

Exit mobile version