Site icon Rugali – Amakuru

Turaburira ababyeyi bose bohereza abana babo mu ngando za Bamporiki na FPR

Mugihe mwene Rutagambwa akomeje kwikanga baringa kugeza naho azamura ingabo mumapete kugirango azereke ko azikunze amakuru agera kuri Rnc France ava mumbere arahamya neza ko Kagame arimo kwitegura intambara ariko atazi aho izaturuka mubyukuri.

Rnc France yashoboye kumenya neza ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bajyanwa mungando, dore ibibazo babazwa.
1, Abashaka gukora igisirikare muhawe ikaze kuko muzakirangiza mujyanwa mubutumwa Darfour.
2, Abakobwa niba harufite umwana cyangwa yarakuyemo inda sibyiza kwiyandikisha.

Tumaze kumenya aya makuru Rnc France yifuje kuburira abanyarwanda bose bafite abana bari mungando kwirinda kohereza abana babo mugisirikare hitwaje ko abazarangiza amasomo ko bazajyanwa Darfour.

Rnc France yamenye ko bano basore n’inkumi bazatangira imyitozo mukwezi kwa gatatu kuyu mwaka.
Rnc France yamaganye ubu butindi nubutiriganya bugamije kwicisha abana ba banyarwanda babashukisha misiyo za Darfour.
Rnc France ifata ingabo na polisi by’igihugu ko bakorera abanyarwanda ko igisirikare na polisi ataribya Kagame.
Twese dufatanyije tuzatsinda.

RNC France

Exit mobile version