Site icon Rugali – Amakuru

Turabimenyereye! Isomwa ry’ ububanza rw’ umunyemari uregwa gukubita Kamali Diane ryasubitswe

Urukiko rw’ Ibanze rwa Nyarugenge ruburanisha ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo umunyemari akaba na nyiri televiziyo Goodrich rwasubitse isomwa ry’ uru rubanza kubera impamvu 3.

Kuri uyu wa Kabili tariki 17 Nzeri nibwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko umucamanza yavuze ko isomwa ryarwo ryimuriwe ku wa Mbere w’ icyumeru gitaha tariki 23 Nzeri 2019.

Yavuze ko impamvu ya mbere ari uko ikoranabuhanga rikoreshwa n’ ubucamanza ryagize ikibazo. Ngo byagoye cyane Umwanditsi w’Urukiko gushyira amakuru muri system abacamanza bakoreramo.

Impamvu ya kabiri ni uko C.D iriho amashusho agaragaza ibyabereye mu cyumba k’inama Dr Francis Habumugisha yarimo ari na ho habereye ihohotera ryakorewe uriya mukobwa wareze, ngo iyo C.D yatanzwe n’Ubushinjacyaha ntirashyirwa muri systeme y’inkiko.

Impamvu ya 3 ngo ni uko Urukiko rukireba niba rwaha agaciro abishingizi Dr Habumugisha yatanze bashobora kumwishingira igihe yaba arekuwe by’agateganyo agatoroka ubutabera.

Dr Francis aregwa kwangiza telefone ya Diane Kamali no kumukubitira mu ruhame. Francis imbere y’ urukiko yemeye ko yamennye telefone ya Diane Kamali ndetse ko yayimurishye amadorali 300, nubwo Diane yari yamubwiye ko igura amadorali 200.

Uyu munyemari yahakanye icyaha cyo gukubita Diane Kamali avuga ko atigeze amukubita gusa ubushinjacyaha bwavuze ko mu bugenzacyaha yari yemeye ko yamukubise agashyi gahoro ku matama.

Ikirego cyageze mu rukiko nyuma y’aho Kamali Diane agereje ikibazo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 05 Nzeri 2019(akoresheje urubuga rwa twitter), abaza niba abantu bafite abakomeye baziranye nabo badahanwa.

Tariki 10 Nzeri 2019, Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iby’icyo kibazo.

Ibi byaha Dr Francis Habumugisha aregwa akekwaho ko yaba yarabikoze tariki 15 Nyakanga 2019.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwihanangiriza Abaturarwanda (cyane cyane abagabo) kwirinda guhohotera abagore, ubwo yayoboraga Inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi ku wa 14 Nzeri 2019.

Exit mobile version