Site icon Rugali – Amakuru

TURABATABARIZA: Kuba umukene muri Kigali bakwita umujura cyangwa ko ufata ibiyobyabwenge

Hafashwe abakekwaho ibyaha benshi sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo iruzura. Kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo hafungiye abantu basaga 200 bakekwaho ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza, ubwinshi bwabo butuma aho bafungirwa haba hato nk’uko Polisi ibitangaza.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Danny Munyuza, yagaragarije ikibazo cy’abo bakekwaho ibyaha ubwo yari mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyarugenge, tariki ya 2 Gashyantare 2017.

Yavuze ko ibyaha byiganjemo ibyo gukoresha ibibyabwenge no kubicuruza bigenda byiyongera umunsi k’uwundi, asaba abayobozi guhaguruka bakabirwanya bivuye inyuma.

Agaragaza uko ikibazo gihagaze, Munyuza yatanze urugero kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, avuga ko ifite umubare munini w’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ari bo batumye aho bafungirwa huzura .

Yagize “Icyumba gifungirwamo abahungabanyije umutekano kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo cyabaye gitoya. Ariko ubwo cyabaye gito kuko kijyamo abantu 200 kandi abo bantu bafungiye aha ngaha 90 % ni abafungiye ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko abahafungiye ari Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 18 na 25, Kubw’ibyo buri wese akaba arebwa no kurwanya ibiyobyabwege atanga amakuru.

Yagize ati “Ushobora kwibaza uti ubwo mu muryango wanjye badakoresha ibibyabwenge njye nta kibazo mfite, ariko ni abana b’abanyarwanda ni u Rwanda rw’ejo hazaza nibo bakabaye bakoresha amaboko yabo n’ubwenge bwabo bakubaka igihugu cyabo. Iyo bimeze kuriya twese tuba dukwiye guhangayika.”

Ibihuha mu byahungabanyije umutekano

Mu bindi byahungabanyije umutekano, Polisi yavuze ko harimo gukwiza ibuhuha mu Karere ka Nyarugenge.

Ati “ Sinzi ngo ahantu bahurira aho ariho bakavuga bati hagiye kuba intambara […]ugasanga ibyo nabyo byabujije abantu gukora cyangwa byabujije abantu kuganira ibindi biteza igihugu imbere.”

Yakomeje avuga ko ntawe ufite ubushobozi bwahungabanya umutekano w’igihugu uyu munsi, ahubwo ngo ababikwirakwiza ibihuha bakwiye guhanwa by’intangarugero.

Ubuzererezi ni ikibazo cy’ingutu

DIGP Munyuza yagaragaje ko ikindi cyongera abatabwa muri yombi ari ubuzererezi bukomje kugaragara mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Inzererezi zibyuka zidafite gahunda zidafite akazi zikora ukazisanga hirya no hino mu mujyi, umuntu uri muri uyu mujyi udafite gahunda, udafite icyo akora, iyo udafite icyo ukora muri uyu mujyi burya uba uhungabanya umutekano, nibo Polisi umunsi ku munsi isaha ku yindi iba ihanganye nabo.”

DIGP Munyuza avuga ko buri muntu wese uri mu Mujyi wa Kigali akwiye kuba afite gahunda aho yaba ari hose, kuko ababyuka bazenguruka gusa kandi bacyeneye kurya ni bo bavamo abahungabanya umutekano w’abafite gahunda ihamye.

Bamwe mu baherutse gufatirwa mu mukwabu wakorewe muri Kimisagara mu Ukuboza 2016

emma@igihe.rw

Igihe.com

Exit mobile version