Tupac: “Mama yahoraga ambwira ngo: ‘Niba utabasha kubona ikintu gitumye uriho, nibura uzashake icyo wapfira’”. Amagambo yavuzwe na Tupac Shakur, umuhanzi wakoraga injyana ya Rap wishwe arashwe mu 1996, yari afite imyaka 25 gusa. Yavutse ari kuwa gatatu tariki 16/06/1971.
Yamamaye cyane kubera injyana ye ya Rap ikarishye, muzika ye yakunzwe kurushaho ku isi nyuma yo gupfa kwe. Yapfuye hashize amezi macye atandukanye n’umugore bari barashyingiranywe mu 1995. Yari asigaye abana na Kidada Jones umukobwa w’umunyamuziki Quincy Jones.
Yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe mu gituza ari mu modoka, nyuma y’imirwano muri hotel i Las Vegas muri leta ya Nevada. Tupac nta dini yagiraga ariko bivugwa ko yemeraga Imana kubera indirimbo ze nka “Ghetto gospel ” na “Only God can judge me”.
Waba ukunda muzika y’uyu muhanzi? Ni iyihe ndirimbo ye ukunda?
BBC