Abapolisi ba Paul Kagame bazi gukubita no kwica. Ibi n’ibyo kwamaganwa, abakagombye kureberera umutekano w’abanyarwanda nibo bawuhungabanya. Abo bapolisi mubona hasi barimo barakanda uwo munyarwanda wihagiye ngo n’uko yabasabye ibyangombwa byerekana ko ari abapolisi. N’ubwo yagasomye ibyo yavugaga n’ukuri. Icyatubwira ko se ari abapolisi n’iki? Mu kazi kabo bagomba kubanza kwerekana ibibaranga kuko imyenda yonyine idahagije uwari we wese yaza yambaye nk’abo agahohotera abanyarwanda.
https://youtu.be/DdShP_sbKzI
Birababje biteye n’agahinda. Imana itabara nitabare abanyarwanda. Ni gute abantu bane bateranira umuntu umwe wanihagiye urwagwa? Ngibyo ibyo Kagame ahora abigisha, iyo avuga ati “Tuzajya tubarasa ku manywa y’ihangu”, ntimukeke ko hari ikindi aba avuga n’ibyo murimo mubona. Turakangurira abanyarwanda aho bava bakagera bahaguruke twamagane ibi bikorwa by’indengakamere bikorerwa abanyarwanda.