Site icon Rugali – Amakuru

TUMENYE N’IBI: INSIGAMUGANI YITWA: MPIME KAGAME, YAVUYE HEHE??

Iyi ni Imyambarire y’Abakobwa n’Abagore bamwe badukanye mu mugi wa Kigali ahayingayinga ndetse hanasaga umwaka wa 2000 nyuma y’Ivuka rya Yezu!!
icyo gihe uRwanda rwayoborwaga n’umusirikari witwaga Kagame Paul, akaba yari igisare, Umunyagitugu n’ Umunyamahane kabuhariwe!!!

icyo yavugaga cyose cyahitaga gikorwa mugihugu cye ako kanya, ntakuzuyaza!!

Nuko umunsi umwe, arungurukiye mu idirishya ry’imodoka yari imutwaye, doreko ubasanswe ategeraga abaturage be, cyereka gusa ari kwiyamamaza ngo atorwe 100%, aba abonye umukobwa agenda kumuhanda yambaye ijipo ngufi cyane, icyo gihe bitaga Druwa cg MINI , abakuze bakayita: impenure kuko yagaragazaga uko ahagaze wese.

uwo Paul bimwanga munda, nibwo ategetseko Abakobwa n’abagore bose bagomba kwambara ibigera kubirenge!!!!

Abagore n’abakobwa babyumvise, birababaza doreko iyo myambarire yari igenewe cyane cyane, abakuze biyubaha cg abarokore n’abakarisimatike cg abaslamukazi, kubera nyine amadini yabo!!

Bati ariko, turamwigira amayeri tu!!!

Nuko badodesha amakanzu n’amajipo agenda akubura hasi kubutaka, ariko INYUMA BAKAYASATURA kugeza hafi kukibuno ( aribyo bise PASULA), maze mwahura ukabona yikwije, ariko WACYEBUKA INYUMA, ukamubona wese.

iyo Modeli, bahita bayita: “MPIME KAGAME” kuko nyine Bamuhimye ngo nazagira uwo azongera kubona, azacye ko icyifuzo cye cyubahirishwe, naho byahe byokajya!!!

Nyamara kandi ntanubwo nabyo byatinze, ahubwo barongeye bisubirira kuri za MINI zabo, ndetse bitaretse n’abakora mubiro bye!!!

Ngaho aho: “Mpime Kagame ” byaturutse!!!!

Burya, Abarinzi bajya inama, Inyoni nazo zijya iyindi!!!

sijye wahera!!!

Exit mobile version