1. IBIRANGA IMIKORERE Y’UBUTEGETSI BW’IGITUGU
a) Bushora umutungo w’amafaranga, abantu n’ibintu muri za propaganda zikumira amakuru yatuma abatishimiye leta bamenya ko hari benshi babona ibintu kimwe cg bakamenyako ataribo bonyine banga ubwo butegetsi.
b) Icengeza za propaganda n’iterabwoba mu baturage batuye imbere mugihugu nomumahanga igamije kubaheza mubitabafitiye umumaro kugirango bakomeze kuyisingiza nokuyikurikira butama.
c) Zimwe mu mpamvu nyinshi igisirikare na police bikomeza gukoreshwa munyungu z’umuntu n’udutsiko twe mugihe nabo nimiryango yabo biri mukarengane ndetse binifuza ko kahagarikwa:
• Harubwo baba bemera za propaganda n’ibibi bakoreshwamo
• Harubwo baba bumvako n’ubwo bayobowe n’igitugu kibi kindengakamere, kiruta igishobora kugisimbura cg bikaba byavamo igihugu kitagira ubuyobozi,
• Harubwo baba batekerezako igitugu gikunzwe cg gishyigikiwe na rubanda, benshi muri bagenzi babo, imiryango yabo nabo biganye cg ibihugu rutura,
• Harubwo baba bashyigikiye abifuza impinduka ariko bakumva baboshywe nokuba batakumvira amabwiriza y’ababakuriye, batiyizeye cg ngo bashishikare bikwiye kubera gutinya gufatwa, gukubitwa, gufungwa, kwicwa kwabo cg kw’imiryango n’inshuti byabo mugihugu kiyobowe n’igitugu kiterabwoba rirenze urugero,
• Bashobora nanone gutinyako bazahanwa n’abayoboye impinduka baramutse batsinze, bishingiye ahanini kubyobakoze cg mukwihorera cyane ko bidakunze kubura kubaba barashyigikiye leta isimbuwe,
• Harubwo bafasha guhirika umunyagitugu ariko ugasanga abayoboye impinduka ntibabizeye, bigatuma bahera mugihirahiro (ubashomeri) kandi banzwe kumpande zombie,
2. UBURYO BUKORESHWA MU GUSIGASIRA IGITUGU
a) Gucengeza amatwara yabwo
b) Agahato n’iterabwoba
c) Gutwerera abandi ibyaha
d) Za propaganda
• Umunyagitugu y’izengurutsa abantu bibisambo bungukira amafaranga n’ibindi mungamba ze, bahindukira bakamutura impano n’ibyubahiro.
• Umunyagitugu y’izengurutsa munzego zubuyobozi bw’igitugu abantu bafite ubwenge buringaniye n’igihagararo gisuzuguritse imbere ye nimbere ya rubanda kuburyo ahora abakanga uko ushatse bagakangarana bakamufata nk’imana, kandi agakora kuburyo batubahwa muri rubanda ngo bagire imbaraga atifuzako bagira. Akomeza kuba ariwe ugaragara ko atinyitse ko kandi ariwe muhanga uzi ibikwiye bo babereyeho gukurikiza iby’abategetse nokurwanira gukundwakara imbere ye cyane iyo ar’imbere y’arubanda.
• Yitwararikako mubaturage bamukorera ibyashaka yakijije bakomeza kumwungukira mungamba ze, bagasonerwa imisoro n’ibyaha by’amategeko bica.
• Akomeza guhinduranya amategeko arenganya ayasimbuza ayandi agamije kubangamira abo batavuga rumwe nokurangaza rubanda,
• Aniga itangaza makuru ry’igenga
• Ashora akayabo mwitangaza makuru rigenzurwa na leta rishinzwe akazi ko kumusingiza n’ubutegetsi bwe,
• Ahimba uburyo bwogukunda igihugu bushingiye guteza ubwoba bw’umwanzi w’umunyamahanga
• Acengeza ingenga bitekerezo imusingiza n’ubutegetsi bwe ahereye mumashuri,
3. UKO BASIGASIRA IGITUGU CYABO
• Icyambere, basenya kw’ishyirahamwe kw’abantu kugirango batagira aho bagaragariza iby’ifuzo cg bakomeze kugira ubushobozi buke bwokw’ishyirahamwe muri politike,
• Bahiga bakanabangamira abanyeshuri bagaraza ubuhanga mu mashuri bakabatangira bataragira ubushobozi n’uburyo byokubacika bashaka akazi cg bakabona aho kugaragariza ibitekerezo byabo,
• Batesha agaciro uburezi bw’igihugu, kugirango abantu batagira ubuhobozi bwogutekereza nobushishozi bw’ibibakorerwa,
• Bagira imikoranire n’abaherwe cg ibigo bikize kurusha ibindi baby’izeza kubagabanyiriza imisoro, nokuzafasha mukubangamira ubufasha leta yagombye guha rubanda, arinako bizeza gukuraho inzitizi zose z’abangamira inyungu zabo,
• Bakenesha abaturage hafi yabose kugirango bahore bahangayikishijwe n’ubukene bw’ingo zabo, bacike intege zokwiteza imbere, barakare, bahore mukw’iheba.
• Bahora bumvisha abaturage ko ibibazo byabo biterwa n’abaturage ubwabo, abayobozi bohasi, abanyamahanga batabifuriza ibyiza, abo badahuje ubwoko cg imyemerere, n’injijuke zo mugihugu,
• Bahora bigisha abaturage ko abifuza demokarasi arabayobowe n’inda, atarabantu bizewe cg inyangamugayo,
• Bahora muri za propaganda zumvisha abaturageko icyo bakeneye ari umuntu w’ikigirwamana uzabakemurira ibibangamiye byose,
• Bahoza kuri za radio nimbwirwa ruhame ibinyoma bihambaye byizeza rubanda ibyo bazabakorera cg ubutegetsi bwabo bwagezeho,
• Bakoresha amatora yanyirarureshwa bakigarurira inzego zose z’ubutegetsi,
4. GUHIMBA ABANZI
Amwe mumayeri ingoma zibitugu zikoresha nu kurema abanzi bohanze hagamije kurangaza abaturage nokw’igarurira imitima y’abifuza kw’itangira igihugu barwanya umwanzi wagitera.
• Ubu buryo bwo kuyobya uburari nokurangaza abanzi bubutetsi bw’igitugu kugirango badahugira mukubona inabi ubakorera buyobora uburakari bwabo kuyindi mitwe cyangwa ibihugu uhimbye.
• Guhora urwanya mumagambo nomubikorwa ibindi bihugu cyangwa ibitekerezo bishya bifasha za propaganda gukwirakwira vuba nokugera kucyo ushaka.
• Ibi byose bishobora kugerekwa cg gushinjwa umwanzi uturuka ahanze, usaba ubwitange buhambaye burimo nokwemera kubipfira bigaheza abaturage muburetwa nogukandamizwa imyaka y’umwanzi wabo nyakuri ikicuma
• Byumvikane ko ari guca igikuba kitahanganirwa, ndetse bifatwa nkubugambanyi kuba wagira icyo ubaza umutegetsi ukurenganya mugihe intwaro zikuri hejuru,
5. UKO ABANYAGITUGU BASHYIRA MUBIKORWA IMIGAMBI YABO
• Itera bwoba, kugenzura itangazamakuru, kuba akunda urugomo, arumugome, agira urwango, inzgika, ubugegera, ubucakura n’ubusambo, amazimwe, guteranya noguhakiriza bigira uruhare rukomeye mugutuma abanyagitugu bakomeza kunamba kubutegetsi arinako barushaho gukamura nokurenganya rubanda.
• Abahanga muby’imitekerereze n’imibereho byamuntu bahamya ko abanyagitugu bahora bigaragaza ko aribo bonyine bafite agakiza karubanda.
• Zimwe mumpamvu zitangwa n’abahanga mu mitekerereze n’imibereho ya muntu kubituma abaturage bayoboka cg bagakurikira imitwe y’iterabwoba nkabanyagitugu, bavugako ahanini biterwa nimico yokubaha bikabije.
• Bavugako kandi nanone biterwa ahanini nokumva ko bimwaje k’umuryango cg umuntu utagaragarije icy’ubahiro umutegetsi kabone niyo yaba atagikwiye.
• Ahagaragaye kudashyigikira cg kw’ijujuta bihanishwa ubugizi bwanabi bukabije
• Abanyagitugu barangwa n’ibintu 6 bikurikira:
o SADISTIC: Kw’ishimira kubabaza cg akababaro by’abandi nokubakoza isoni muruhame
o PARANOID: guhorana ubwoba n’urwikekwe ko banzwe n’abandi bantu ndetse bateganya kubagiriranabi.
o ANTISOCIAL: kutiyegereza abandi cg kw’ishimira kubaho mubuzima bwa bonyine,
o NARCISSISTIC: kw’ikunda n’ubwibone bikabije by’umva ko aribo bonyine bakwiye ibyiza nokugaragara.
o SCHIZOID: kw’igunga bishingiye kukutemera ibitekerezo n’imigenzereze by’abandi kuko bahora batekereza nabi.
o SCHIZOTYPAL: indwara y’ubwonko ishingiye kubwoba, imitekerereze mibi, biterwa n’imitekerereze n’imyemerere bipfuye byose bifitanye isano noguhora bashakisha uwo barenganya.
o PSYCHOTIC: abanyagitugu bose barangwa n’imitekerereze n’amarangamutima bihabanye n’ukuri kubonwa n’amaso,
6. INTEGE NKE ZIGITUGU ZAFASHA MUKUGISENYA
Ibi bintu 5 byavamo imbaraga zogusenya igitugu:
• Kugabanya cg guhagarika kumvira ubutegetsi bikorwa n’abaturage, imiryango, amashyirahamwe n’amadini,
• Kugabanya nogutanga za raporo zihabanye n’ukuri arinako mukumira itangwa ry’amakuru y’uzuye umunyagitugu akenera mugufata ibyemezo bigira abo birenganya. Ibi bireba abakoreshwa mubikorwa by’ubugizi bwanabi mukoreshwa n’ubwoba cg guhakirizwa kugirango mushimishe ababakuriye,
• Ubwumvikane buke noguhangana hagati y’ibigo n’abantu bikorera umunyagitugu by’abangamira ubukana bw’igitugu bikanakangura rubanda n’amahanga bikabona ukuri kw’ibikiberamo.
• Rubanda rwagiseseka rwagaragaza kudashishikarira cg ubushake buke mukutitabira ibyo leta y’igitugu ibasaba cg ibategeka gukora,
• Police ni Gisirikare by’aharanira kuzuza intego zabyo, zirimo n’izinyuranyije n’ubushake bw’umunyagitugu, zokumuhirika k’ubutegetsi,
• Abategetsi banyuranye boherejwe mubutumwa bagomba kuvugisha ukuri kubibera imbere mugihugu nogutoroka bakaka ubuhungiro,
Uburyo buhabwa amahirwe menshi yogutsinda igitugu n’ubikorwa byo guhangana n’igitugu udakoresheje intwaro ukibanda aho intege nke zigitugu ziri.
Ngaho rubanda rw’abanyarwanda, mureke duharanire kw’ibohora, dusenya igitugu, ubwicanyi n’akarengane kabyo, ubusambo inzangano nokutihanganirana tubona tukanamenesha umwanzi rusange.
Richard