Barajya guhiga ababiciye se bahereye kuri Kagame ko ariwe mwicanyi kabuhariwe, ko ariwe mbarutso ya Jenoside akaba akomeje no kumarira abanyarwanda kw’icumu? Ariko ubu hari utarabona ko ikibazo cy’u Rwanda atari amoko ahubwo ko ari inyota y’ubutegetsi? Inyota yo kwigwizaho imitungo? Ubu se Kagame we ubwe amaze kwica abanyarwanda bangana iki guhera mu mwaka w’1990? Nk’uko Kizito Mihigo (mana Imwakire yabivuze) nibareke gucuruza Jenoside kuko Jenoside ntabwo iruta abayirokotse. Kagame ashyize imbere izina Jenoside kuko azi icyo ayikuramo. Muri make niyo itumye aguma ku butegetsi. Aho babapfumu be s’iyo ndagu bamuhaye?
Abanyarwanda tuzakanguka ryari? Kagame akomeje kuduhuma amaso. Akomeje kuturemamo ubwoba ngo tutabona aho ukuri huherereye. Akomeje kuturemamo ubwoba kugirango tutabona ko ari we mwicanyi. Abana b’abarundi yabamariye ku cumu. Abana b’abaganda yabagiriyeho uburimiro none ageze ku barokotse Jenoside! Kagame azunamura icumu ryari?
Hari uwavuze ati biratangaje kuba mu gihugu umuturage wese arindishijwe imbunda, leta isaba abantu bari mu mahanga gutaha. Barataha se bajya hehe mu gihe abari mu gihugu batabasha kwinyagambura? Abaturage nta burenganzira bafite bwo kurya ibyo bejeje, nk’uko bitangazwa mu binyamakuru no mu ma radiyo. Ntibemerewe kwibuka ababo baguye mu ntambara cyangwa kubashyingura mu cyubahiro.
Arongera ati ntibashobora guhitamo umukandida bashatse warengera inyungu zabo, ntibashobora gushinga amashyaka kandi Itegekonshinga igihugu kigenderaho ribyemera. Kwigaragambya byaba ari nko kwiyahura! Ibi bibazo by’uburenganzira bw’abaturage bizakemurwa ryari?
Ariko na none ni ngombwa kubwizanya ukuri, tukareka kwibwira ko hari abafite inshingano zo kudutekerereza kandi tubona ingorane Abanyarwanda dufite ari ukuba tudafite ubushobozi bwo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu. Umutegetsi umaze imyaka 26 kandi wumva ko agomba gukomeza ntabwo aba yemera ko abandi bazana ibindi bitekerezo, aho yibeshye cyangwa aho yagize intege nke bakaba bahakosora. Uyu mutegetsi ntawe umuvugiramo nta numuvuguruza. Uwo ni Paul Kagame wibwira ko azategeka kugeza isi irangiye, kugeza ku herezo ry’ibihe. Aharaho wenda azategeka kugeza apfuye!
Leta ya RPF Inkotanyi ikoresha amoko kugirango ishimangire inzigo mu banyarwanda. Mubyukuri abaturage bo hasi ntacyo amoko abamariye kuko basangiye gupfa no gukira. Ukuri ni uko amoko yagiye akoreshwa na Leta uko zagiye zisimburana nk’intwaro yo gutanya ngo bategeke! N’ubwo twebwe abayoborwa amoko ntacyo atubwiye, tugomba kwambura iyo ntwaro abayikoresha mu kudutanya!
Leta zakoresheje amoko nk’intwaro mu kudutandukanya ngo batuyobore buhumyi! Mu byukuri ntacyo amoko avuze mu banyarwanda ahubwo agize icyo avuze ku bayobozi bayakoresha nk’intwaro mu nyungu zabo!
Fabien Sano
Umusomyi wa Rugali