Site icon Rugali – Amakuru

Tubyibazeho. Mbese Uganda n’uRwanda bizarwana??

Reka nifashishe urugero rwuko bigenda mu makipe mu mikino w’amaguru.

Kagame na M7 bakinira ikipe imwe Kagame ni umukinnyi wumustari ukomeye cyane mu ikipe ndetse ni na Capitaine naho M7 ni boss ni coach wa equipe.Si ubwambere Uganda n’uRwanda bashotorana ndetse hakaba nubwo barasanaho nkuko byagenze muri RDC Kisangani kabiri kose.Buri gihe Owner wa equipe yajyaga hagati agahosha umuriro watangiye kwaka.

Umusitari Kagame hari ibitego byinshi yinjije ariko ntibitume inyungu za Owner ziyongera uko abishaka.Guhoza akaduruvayo muri RDC mu ntambara z’urudaca byafashije ibisambo byinshi kandi binyuranye gusahura umutungo wa RDC mu kajagari mu gihe Ownner yawushakaga wenyine mu gihe kirambye.

Muri uwo mukino wo kuba star ntibyabujije abahanganye na Ownner ku rwego rw’isi gushinga ibirindiro bikomeye muri RDC.Intambara Kagame yishoyemo agaragaza ubustari bwe Coach atabirimo yarazitsinzwe zose kuva ku ntambara yo gushaka guhirika Kabila Pere uretse ko yaje kumuhotora ukongeraho kurema imitwe y’abarwanyi inyuranye kugera kuri M23 zose yarazitsinzwe ahubwo havamo impunzi nyinshi z’abakongomani baba mu Rwanda asigaye arasa uko ashaka ku manywa y’ihangu.

Igihe Trump yakira abacoach be bo muri Afurika umustari Kagame ntiyabonetsemo yewe no kuramukanya byaranze. Ahubwo kutakirwa kwe byaramushavuje cyane atangira gushakisha uko yabona transfer mu yandi makipi muri China na Russia ariko nabo baramurerega gusa kuko batamwizera muri steategie z’umukino wabo.Aho agereye muri UA kuri jyewe njyenyine yakinnye neza kuko yashatse uburyo UA yava mu maboko y’abashaka kuyifata bugwate bitwaje ko aribo byagenera budget kandi ahubwo ari abacyeba ariko yiyibagiza nyine ko afitanye amasezerano nabo yarwanyaga ndetse arangiza nabi cyane azanye amacakubiri no kwivanga mu by’amatora yo muri RDC.

Na EAC yayiciyemo ibice bityo ahinduka gashozantambara gasenyamiryango.Coach M7 we ibyo asabwa byose abikorana ubuhanga n’ubucakura buhambaye kandi akabirangiza Owner anyuzwe.Amaze kugarura amahoro yari yashenye muri South Soudan nubwo urwikwekwe rutarashira neza,Yumvikanishije Ethiopie na Erythree.Ntarema imitwe y’abarwanyi muri RDC abirekera umustari wabyo we agasarura gusa.

Ubu rero hagati ya Kagame la star na M7 le coach byarararangiye leurs relations zarasenyutse burundu.Owner agomba gufata icyemezo hagati yo kugurana umustari cyangwa se gusezererwa coach. Amakuru ahwihwiswa yemeza ko icyemezo cyo kurekura umustari Kagame,Coach akishakira abakinnyi bamusimbura cyafashwe.

Hasigaye kugishyira mungiro gusa. Coach arakunzwe kandi arashoboye mu gihe umustari ajarajara akinisha inyungu za Owner mu mikino atazi.

Theobald Gakwaya

Exit mobile version