Imbuzi 2. Nyuma ya Zambia, amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aremeza ko hari abantu baherutse gufatwa bahagurukanye imihoro ari benshi bagenda bahiga abanyarwanda aho bari hose bamwe batawe muri yombi i Masaka ya Uganda.
Ayo makuru akomeza avuga ko hari ubutumwa bucicikana kumaradiyo n’imbuga nkoranyambaga muri Uganda akangurira abagande kwica abanyarwanda bari muri icyo gihugu.
Uwo mwuka wo kwica abanyarwanda muri Uganda ntawamenya aho urimo guturuka ubu gusa ikizwi n’uko Uganda ibitse abanyarwanda benshi bahunze ubutegetsi bwa Generali Paulo Kagame na FPR ye. Uganda kandi irimo abaturage batashye i Rwanda bagahita bisubirira Uganda kubera impamvu zitandukanye.
Ndaburira abahutu, abatutsi, abatwa n’abakiga b’abanyarwanda bahungiye Uganda gufata ingamba z’ubuzima bwabo kuko bitabaye ibyo ubuzima bwabo buri mukaga.
Abatohoza nibatumenyere abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwifashisha umupanga bugambiriye abanyarwanda Uganda.
Christophe Kanuma