Site icon Rugali – Amakuru

Tubivuga none dore ya NZARA n’ UBUKENE bitangiye kugera no mu bariribyi nka ba Senderi!

Aratabaza:Inzara,ubushomeri,ubukene byuganirije Senderi ushinja Bralirwa kumwubikira imbehe. Umuhanzi umenyerewe ku dushya n’ibindi bikorwa bivugisha benshi mu Rwanda Senderi International Hit yatangaje ko inzara ivuza ubuhuha nyuma y’uko hafashwe umwanzuro watumye atagaragara mu bashobora kwitabira irushanwa rya primus gumaguma super star.

Uyu muhanzi uvuga ko atunzwe n’umuziki wonyine yasutse amarira kuri Instagram atabaza abo bireba n’abandi bose ngo azagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko ngo yabikoreye kandi n’inzara ikaba imugeze habi.

Yagize ati “Nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi narabikoreye muri 2017. Muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka, Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi […] ndabasabye mwokabaho mwe inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa.”

Ibi Senderi abyanditse nyuma y’uko Bralirwa imaze igihe itangaje ko mu bizagenderwaho abahanzi bemererwa kwinjira muri iri rushanwa ari uko aba atagejeje ku myaka 35, mu gihe Senderi International hit ayirengeje.

Source: Yeejo.rw

Exit mobile version