Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbaramukije ngira nti : « Mugire amahoro ». Kuko amahoro Abanyarwanda twese tuyakeneye. Uyu munsi nifuje kubaganiriza ku buryo twarangiza ingorane Igihugu cyacu kirimo kubera ubutegetsi bubi bwa FPR burangwa n’igitugu n’ubugome. Muri iki kiganiro, ndabasangiza ibyo niyumvamo bijyanye n’ifatwa rya Sankara by’umwihariko, icyo bivuze kuri nge, ingaruka bifite kuri Sankara ndetse n’ingaruka ku butegetsi bwa Perezida Kagame, ariko ndanababwira aho mbona bihuriye n’ibindi bimenyetso binyuranye bigenda byerekana ko ubutegetsi bwa Kagame buri hafi guhirima kandi ko bugiye kurangira nabi, maze bikagirira ingaruka mbi cyane abazaba barabwiyeguye ndetse twareba nabi bigatera amakuba Igihugu cyose. Kugirango ibyo mvuga bisobanuke ndavuga kuba ntu batatu n’ubutumwa buca amarenga cyangwa buhanura batanze muri iki gihe: Ni Nsabimana Callixte Sankara, Musenyeri Antoine Kambanda na Pasteri Antoine Rutayisire.
Umugabo Nsabimana Callixte ni umwana w’umututsi w’imfura, ndashaka kuvuga ufite ubupfura ; wagize ingorane zo kuba imfubyi akiri muto nk’abandi benshi bitewe n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu myaka ya 94. Ibyamubayeho byamuteye agahinda kenshi cyanecyane ko yaje gusobanukirwa nuko uwakamutabaye ariwe wari wamukururiye ibyago byose yagize. Akunze guhamyako FPR ifite uruhare runini mu byago yagize, bitamwibagije n’interahamwe zamwiciye umuryango. Byongeye nk’uko akunda kubyivugira uwo mubisha ntiyatinye no gutsemba inshuti za Sankara zari zisigaye zishobora kumwitaho no kumugoboka mu mahirwe yarasigaranye mu buzima bwe bwose. Aririmba agahinda ke agira ati : « interahamwe se mwazirushije iki ko namwe muri barukarabankaba » ? Sankara rero yarokotse ubwicanyi bwiswe « Jenoside yakorewe Abatutsi, anarokoka n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu doreko FPR itasoneye n’umuryango w’abaturanyi Sankara yibwiraga ko asigaranye, bazira gusa ko bari Abahutu.
Sankara yabaye nk’undi mwana warokokeye i Kabgayi, agatungurwa kandi agakomeretswa umutima no kubona inkotanyi zica abakobwa bakoraga muri croix rouge, bafashaga kandi bakita ku batutsi bari bahungiye aho i Kabgayi, bakicwa bitwa interahamwe, nabo bazira gusa ko bari Abahutu. Ampa ubuhamya bwe yari afite ishavu ryinshi ambwira ati : « sha Athana, bari baratubwiye ko abahutu aribo bagome ». Ati : « ariko mbonye ukuntu bishe abo bakobwa nahise numva nihebye »… ibindi yavuze byose singombwa kubisubiramo.
Callixte Sankara, namwise umugabo akiri ingaragu, nshaka kwibutsa gusa ko afite ubutwali n’izindi ndangagaciro z’ikinyarwanda z’umuntu wese ukwiye kwizerwa kandi ufitiye abandi akamaro. Umubisha we na n’ubu ukimukurikirana ntiyigeze amukuramo ukuri kw’ibintu, ngo yitiranye ikibi n’ikiza ; ngo amukamuremo icyizere amugire ingaruzwamuheto maze amugaragire aryamiye ukuri, amwibagize abacu bazize akamama kumwe abaririra mu ndirimbo ye, maze asingize umwishi we kuberako amutezeho gusa amaramuko n’amaronko.
Muri iki gihe Leta ya Kagame ivuga ko yafashe Sankara ndetse ko igomba kumugeza n’imbere y’ubucamanza; nge mbona atari gusa ibyago Sankara yagize kuko atotezwa ndetse ashobora no kwicwa, uretseko we yemeye byose kugeza abohoye u Rwanda; ahubwo ni n’amahirwe ya nyuma Kagame abonye yo kumwegera akamugisha inama akamusobanuza ukuntu yava ku butegetsi, n’icyo yakora ngo arokore ubuzimabwe mu gihe azaba atakiri perezida kandi nareba nabi hashobora kuzakurikiraho ingorane ziteye ubwoba. Iyo ntekereje intera ihanitse cyane Kagame agezeho ku ngufu n’impuhwe nke, nibuka Yezu avuga abwira rubanda n’abigishwa be ati : «Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? » Cyangwa se ati : « umuntu yagurana iki ubugingo bwe »? (Mc 8, 36 ; Mt16, 26).Icyo gihe na none yaramaze kuvuga ati : « Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza ». Gukira wica abandi birutwa no kwipfira !
Naho iyo nibutse ibikabyo inkotanyi zazanye n’ibitangaza zizezaga Abanyarwanda, nkibuka ukuntu zaje zicana inzira zose hagati yazo zitaretse n’abaturage kugeza naho ziyiciye Fred Rwigema Gisa warahiriwe, nkibuka ukuntu Kagame yahiritse Pasteur Bimungu agafata ubutegetsi, nkibuka ukuntu Kagame yatsembye Abahutu yitwaje Jenocide yakorewe Abatutsi, nkanibuka ukuntu Kagame yibasiye Abatutsi muri iki gihe: iyicwa rya Asiel Kabera, Rwisereka Kagwa nabandi benshi, ifungwa ry’abasilikare banyuranye, ishimutwa ry’abandi bari bagiye bagerageza guhunga, inigwa n’isenywa ry’amashyaka amwe, asigaye FPR ikayamira, ikumira rya Demukarasi n’itotezwa ry’abanyapolitiki, ibohozwamutungo no gusahura ibya rubanda no guhitana banyiri ibintu cyangwa kubamenesha n’ubundi buhemu bunyuranye FPR ikora ; ariko cyanecyane iyo nibutseko bavuga ko Kagame ariwe wahagaritse Jenocide, ko yakoreye abatusti akababohora, mbabazwa nuko bimuha ahubwo uburyo bwo kubamara uruhongohongo. Kandi igiteye ubwoba cyane ahera ku bagaragaza ikizere cy’ejo hazaza, bavuga ko nabo barimo abagabo bashobora kuyobora u Rwanda mu mahoro n’ubwisanzura bwa buri wese. Bimeze nka byabindi Abaromani bavugaga ngo :« nugucungira hafi maze akagiye kuzamuka kose ukagaca umutwe »!
Njya ntekereza ukuntu Kagame yirukanye ba Sebarenzi Kabuye na ba David Himbara ; uko yanzeko Muligande Charles yiyamamaza ku mwanya wa perezida muri 2003, uko Gilbert Benedata atahawe umwanya w’umukandida wigenga muri 2010 ndetse n’uko we na Diane Rwigara ndetse na Barafinda batahawe n’amahirwe na mba yo kujya ku rutonde rw’abemerewe kwitwa abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu !Nkumva biranshobeye mu gihe Kagame yirirwa avuga ngo ntiyigeze yifuza kuba Perezida ngo ndetse sicyo yarwaniye, ngo yarwaniye ko Abatutsi bari baratotejwe ngo baranahejwe mu bategetsi bwo mu nzego nkuru z’igihugu. Ifatwa rya Sankara rigiye kuba ikimenyetso simusiga ko Kagame nta vision nyayo afite muri politiki y’igihugu muri rusange no mu kurengera Abatutsi by’umwihariko, ahubwo ko acungana gusa no kwisahurira ku nyungu ze bwite.
Ntiriwe nsubiramo itotezwa no kwandagazwa byakurikiye ihezwa rya bariya banyapolitike maze kuvuga, ndagirango menyesheko muri buriya bwibone bwa Kagame ariho akeneye kwegera Sankara akamugisha inama, akamubaza uburyo we, nk’umucikacumu, yumva u Rwanda rwa none rukwiye kuyoborwa ; ndetse akanamugenera n’umurimo wihariye yakorera mu gihugu yisanzuye akareka ibyo kumutoteza. Kagame amaze imyaka myinshi akoresha imbaraga zose afite, ize n’iz’abandi, kugirango Abanyarwanda bamwemere, bamukunde, ariko byaranze kubera ubugome n’ubwicanyi bwe na politike irangwa n’amatiku n’umuco mubi wa munyangire.
Majoro Nsabimana Callixte Sankara we akiri muto, yiyemeje guterwa ishema no kubakira ku matwara ashingiye ku ndangagaciro z’umuntu nya muntu ujijutse kandi ushyira mu gaciro, kuburyo atahwemye gushishikariza urungano guharanira ukuri, gukunda igihugu no kugiharanira, mu mahoro, n’umubano mwiza, uha Abanyarwanda bose kureshya mu bwisanzure n’uburenganzira bwabo maze mu mibereho yabo bakabasha kugira amahirwe angana. Mugihe gito, Callixte Sankara we amaze kunyura Abanyarwanda benshi kandi arashyigikiwe kuburyo Kagame yagombye kumukurira ingofero niba koko yumva nawe ari umunyapolitiki. « Asiye kubari kushindwa si mushindani ».
Muzi uko Sankara yagejejwe i Kigali kuburyo budasanzwe, kandi byashoboraga no kugenda ukundi wenda habaye nk’imishyikirano ! Kandi nibwirako ariyo nzira iboneye; none rero niba Kagame atabonyemo impamvu ihagije yo kumugisha inama nibura namugire impamvu imuhuza n’abandi banyarwanda bose batavuga rumwe nawe, abe imvano y’ibiganiro bihamye ku kazoza k’u Rwanda ; naho ubundi Kagame ashobora kuzatungurwa nuko ibyo yibwiragako ari instinzi, bikamubyarira ibisusa kubera impamvu nibura eshatu.
Impamvu ya mbere : Nubwo Kagame yatoteza Sankara bikagerahe, ntazamucaho abamukunda bo mu gihugu ngo bamwibagirwe, ahubwo bazarushaho kwanga Kagame. Bityo kumucikisha nibyanga, abenshi bazihungira basange ingabo Sankara amaze guha ikizere kandi Kagame ntazabasha kuzirwanya, kuko icyo zirwanira gisumbye kure icyo ingabo za Kagame zirengera. Kandi numva noneho nta kabuza, bizatuma n’abari hanze bose bazabasha guhuza, bagafatanya maze hakabaho ingabo zimwe zifite amatwara nk’aya Sankara, nuko urubyiruko rwose rugahagurukira rimwe rutitaye ku moko ahuwo ruhujwe no kurandura igitugu n’ubwikanyize, bimwe Sankara yakunze kwita Capitalisme ya kinyamaswa.
Impamvu ya kabiri : ishimutwa rya Sankara ribaye mu gihe Kagame amaze kumenyekana hose nk’ikihebe cy’umuteroritse, gishobora gukora amahano aho ariho hose kugera na kure y’imipaka y’u Rwanda, kuburyo bitazakomeza kwihanganirwa igihe kirekire. Urubanza rwa Karegeya n’iraswa rya Kayumba muri Afurika y’epfo, ubutasi yakoreraga muri Tanzaniya no muri Uganda, ubwicanyi muri Kenya no gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi, gukomeza kuvogera imipaka ya Kongo no kutita ku myanzuro ibindi bihugu byo mukarere bifatira hamwe, kwishingikiriza Ambasade yahinduye indiri y’abicanyi bitwaje imbunda ; biriya byose bishojwe n’ishimutwa rya Sankara.
Kuva ubu noneho abaturage b’ibihugu byose yibwira ko yacengeye, bagiye gukoresha ibyo bita « tolérance zero » kuburyo abambari ba Kagame kabone naho bagira amafaranga angana ate bazabura n’uko bayakoresha kuko bagiye guhura n’akaga gakomeye. Amambere nigeze kumuburira mubwirako intozo ze zigiye kujya zifatwa zigafungwa abigira amadago. Ubu noneho ni « tolérance zero » kuburyo abamukorera batazajya babasha kwivana mu byago bagiye guhura nabyo, abenshi bazagwa mu cyuho ndetse namara kuvaho udushami twose twa DMI tunyanyagiye hirya no hino tuzayoyoka uboshye ivu. Ibi kandi si ibyo nibwira ahubwo iteka niko bigenda iyo hari umuntu w’igikenya wibwirako ashobora kwigabiza ubuzima bw’abandi akabakoresha icyo ashaka ; none se si nk’iyo hateye inyamaswa y’inkazi ? Ntushobora kumenya uko abantu bahagurukira rimwe n’intwaro zabo bagashyirwa abayirambitse.
Impamvu ya gatatu : ikimwaro cyo kubura uburyo bazaburanisha Sankara nk’umwana w’umucikacumu urwanira guca ubusumbane n’indi myitwarire yateza ubundi bwicanyi, ahubwo agaharanira ubwiyunge nyabwo, bishobora gutuma Kagame yiheba akigira inama yo kumwica. Ariko amahanga yose amuhanze amaso ngo arebe uko abyitwaramo. Ubwo bamaze kwerekana koko ko ari mu maboko yabo, bazanamugeza imbere y’ubucamanza n’ubwo bo atariko babishakaga. Ibyo aribyo byose kwica Sankara bizagaragaza ko Kagame nta bushishozi agira, ko ari igihubutsi kitagira impuhwe, ko politike ye ntaho ihuriye no kurwanya Jenoside no kurengera Abatutsi by’umwihariko abacikacumu ; ndetse bizagaragaza ubuhanuzi abagabo babiri bahaye Imana baherutse kumuhanuraho berekana ko mu Rwanda habuze ubumwe kubera gusa kutemera Imana no kutagirwa inama.
Uwambere ni Musenyeri Antoine Kambanda mu gihe cy’iyimikwa rye nka Arikiyepisikopi wa Kigali.Umuhango wo kwimika Arkiyepiskopi Antoine KAMBANDA | Kigali 27 Jan 2019 https://www.youtube.com/watch?v=m7dm6YICS2c&t=4693s : RwandaTV Diffusé en direct le 27 janv. 2019).
Undi ni Pasiteri Antoine Rutayisire mu nyigisho aheruka gutanga ku bayobozi bakuru b’igihugu. Pasiteri Rutayisire yabwirije abayobozi bakuru b’igihugu yifashije imigani https://www.youtube.com/watch?v=bxev0wgob7w: IGIHE TV Ajoutée le 13 janv. 2019).
Gusa mbanje kwisegura kuri bariya ba Nyiricyubahiro, mbere na mbere kuko ntagamije gupfobya no guhindura ubutumwa bwabo, ubundi nkaba nzirikana neza ko ntari mu nshingano y’umuvugizi wabo. Gusa ngewe, ubutumwa bahitishije munyigisho baherutse gutanga nabwumvise nk’ubuhanuzi bavuze babishaka cyangwa batabishaka ariko buzira igihe.
Mu nyigisho Musenyeri Antoine Kambanda yatanze igendanye n’umunsi kandi n’amasomo ya Liturujiya y’icyumweru cya gatatu cy’umwaka gisanzwe, yibukije ko hari igihe mu mateka umuryango w’Imana wohotse ku byisi ukibagirwa rwose Imana kuburyo yo yagombye kohereza abahanuzi nka Nehemiya kongera kwibutsa abantu uruhare Imana ifite mu buzima bwabo no mu mateka yabo. Ijambo ry’Imana rigera ku mutima ushakisha ukuri n’urukundo. Umutima w’umuntu waremewe Imana nta n’igishobora kuwunyura kitari Imana. Mukugaragaza uburyo ubutunzi buhabanye cyane n’impano y’Imana, Musenyeri Antoine Kambanda yatwibukijeko amafaranga adakemura ibibazo byose nuko aragira ati : « iyo ufite amafaranga ushobora kugura ibyo kurya byiza ariko ntushobora kugura appetit, … ati : « iyo ufite mafaranga ushobora kugura igitanda cyiza n’inzu nziza ariko ntushobora kugura ibitotsi », …na none ati : « ushobora kugura imiti y’amoko yose ariko ntushobora kugura ubuzima». Ngo amahoro y’umutima niyo atuma tunyurwa kandi tukaryoherwa.
Musenyeri Antoine Kambanda anerekeza ubutumwa bwe ku buryo bwo kubaka igihugu ati : « mukubaka igihugu cyacu dukeneye guha umwanya ijambo ry’Imana » kuko ariyo ituma tubasha kumenya igikwiye kandi tukagikora mu gihe gikwiye. Imana niyo itanga amahoro y’umutima bityo uyafite akabasha kuyaha abandi kuko ntawutanga icyo adafite.
Mu magambo ya Musenyeri Antoine turabasha no gusobanukirwa imvano y’amakimbirane agaragara iwacu aho avugako iyo umuntu yifitemo amakimbirane ayasohora akayakwiza mu bandi maze aho ari akababuza amahoro, mu gihe uwifitemo amahoro n’ineza we bituma aba umusemburo w’amahoro n’ineza aho ari, akahubaka amahoro, akaba umubibyi w’amahoro ; kuberako uwamenye inkuru nziza y’urukundo rw’Imana adashobora gutuza atarayisangiza n’abandi.
Inkuru nziza Luka atatinye kumenyesha Tewofili yayimugejejeho ngo nawe aronke umukiro maze nawe azayigeze ku bandi. Iyo nkuru nziza imenyesha urukundo rw’Imana n’ibikorwa byayo byigaragariza muri Kristu wemeye kubabara ngo acungure abantu agatangariza umukiro abakene, kubohora imbohe, kurandura urwango, inzika n’ishyari bibuza abandi kugira amahoro, abohora impumyi ngo zibone, abakandamijwe nabo arababohora.
Aho rero niho Musenyeri Antoine Kambanda udahamagara ati : « igihe kirageze ngo twakire urukundo rw’Imana, tureke Imana itwigarurire, twiyunge n’Imana izatwunga n’abavandimwe ». Musenyeri yakomeje inyigisho ye nziza yerekana uburyo ijambo ry’Imana ritanga urumuli rigakura umuntu mu mwijima wawundi uhuma umuntu uwurimo maze ntabe akimenya ko uwo bari kumwe ari umuvandimwe ahubwo akamutinya, akamwikanga kugera ubwo yanamugirira nabi agirango aramutanze mbere yuko nawe amugirira nabi. Pahulo atarahinduka niko yabigenje akajya yirirwa atoteza abakirisitu.
Mu gusoza inyigisho ye Musenyeri Antoine Kambanda yagarutse kukigereranyo cy’umubili w’umuntu Pahulo Mutagatifu akoresha yigisha ubumwe n’ubufatanye mu kubaka ingoma y’Imana amenyesha Abanyarwanda b’ingeri zose, abayobozi n’abayoborwa mu nzego za Leta n’iz’amatorero ko aje gufatanya nabo nk’umuvandimwe kubakira hamwe ingoma y’Imana agira ati : « Bakritsu mwese ndagirango mbasabe mwese muri ubu butumwa mpawe, ndaje ngo dufatanye, turusheho kwiyumva nk’ingingo zinyuranye ariko zuzuzanya ». Ati : « Ijambo ry’Imana ritubere urumuli rutuyobora mubyo dukora kandi riduhe ubuzima n’imbaraga zo kubaka ingoma y’Imana. Ridufashe kwizerana kivandimwe no gufatanya ngo dutahirize umugozi umwe ; abashyize hamwe Imana irabasanga.
Pasiteri Antoine Rutayisire nawe nku muvugabutumwa unamenyereye kwigisha aho abanyacyubahiro b’igihugu bateraniye, munyigishoye ntihabuzemo ubuhanuzi. We yahereye ku gitabo cy’intangiriro muri Bibiliya avuga umunara w’i Babeli n’ukuntu abantu baho bitesheje amahirwe yo kugera kure byashobokaga iyo badatatana kuko mbere bacyubaka bigakunda ari uko bari ubwoko bumwe, bavuga ururimi rumwe bakagira n’intego imwe. Umunara wa Babeli rero ntiwashenywe n’umutingito cyangwa ngo ukubitwe n’inkuba ; ahubwo washenywe gusa no kutavuga rumwe.
No kuby’iwacu, buri gihe iyo ubwo bumwe bubuze, u Rwanda rugira ingorane kandi rurafatwa, nk’uko byagenze kungoma ya Ndahiro Cyamatare igihe rutewe n’Abanyabungo n’Abanyoro, kimwe kandi nuko byagenze muri 1994. Pasiteri yagaragaje ko ubundi Imana yadukoreye igitangaza gikomeye cyo kuba yaraduhaye umuco umwe n’ururimi rumwe maze asabako kugirango igihugu kigire imbaraga, gikomere, abayobozi nawe arimo, baharanira kugira ururimi rumwe n’amagambo amwe n’icyerekezo kimwe. Mwibuke ngo iyo bari mu mwiherero ukuntu usanga hari umwe wigize umwere maze si ugutuka no gusuzugura abandi akabagira ubusa ! Nuko yifashishije zaburi y’ 143 yemeza ko umugisha uzaturuka muguhuza kw’abaturanyi, bisobanuye ubwiyunge nyabwo na nubu butaragerwaho mu u Rwanda. Ngo « aho niho Imana yatangiye umugisha iyo abavandimwe baturanye bahuje ». Burya ngo: « iyo abantu bahuje umutima bikurura cyangwa bibazanira Imana ».
Ikibura mu Rwanda ni ukugira ikipe zinyuranye zuzuzanya zifite cohesion na coherence ziganisha hamwe ; ibyo bikaba bahabanye rero na vision ihindagurika uko bwije n’uko bukeye. Kubera ibyo Pasiteri arashishikariza abayobozi kwigana abakurikiza ijambo ry’Imana nk’uko Abaroma bavuye kwizima bakemera kubakira amateka kuri Yezu n’ukuntu bumvaga ari ibihangange cyane. Kandi ngo nimugihe kuko abo yatoye bahinduye Isi cyane kuko bakundanaga, bagafatanya kandi bagasangira ; nge reka mbyite gusaranganya. Ngo nta mukene wababagamo. None Pasiteri aratangazwa n’ibintu bibiri : ubu ngo abakennye ni abajya gusenga, bisobanuye ko abasenga bo mu u Rwanda badafashanya ; ikindi ni uko ubu mu Rwanda harimo abantu batagira icyo kwambara n’abarwaye amavunja nabyo bikagaragaza ko n’ubutegetsi ntacyo bumariye umuturage mu mibereho myiza no mu iterambere rye ku giti cye.
Mu buryo bw’amarenga Pasiteri Antoine aribaza ati : « Ese byaba biterwa n’abavugabutumwa » ? Nyamara ni ukwigizankana ngo abatera ubukene biyumve doreko bihora bivugwa ko byose bituruka ku byemezo bya Leta idaha umuturage agaciro na gake. Hari akantu yacometsemo ko guca ubwibone n’ubwiyemezi bugaragara mu Rwanda ubu, agira ati kandi ibyo intumwa zahinduye sizo zabyirase ahubwo abanzi babo nibo babigaragaje. Arivugira yoroheje ati ese koko ni iki twahinduye ko ahubwo murebye neza ko mwasanga ntaho bihuriye n’ibya Kritsu ko ndetse ibyo yadutumye ataribyo twakoze ko nabo twagombaga kureberaho ataribo twarebeyeho. Aha hatumye ntekereza uko u Rwanda rwamamaye i 94 kubera jenoside none na n’ubu rukaba rumaze kwamamara mu bwicanyi bw’iterabwoba Fpr idasiba gukorera abana barwo aho baba bari hose. Ngaho Uganda, Afurika y’epfo, Kenya, Burundi n’ahandi n’ahandi.
Pasiteri Antoine Rutayisire yasobanuye uburyo igihugu gihagaze nabi ariko anatanga inzira yo kukizahura ahereye ku nyigisho yo gukora ikipe ikora neza. Mbere na mbere yabanje gusa nucyaha bamwe bayobeje igihugu bahereye mu kubahuka Bibiliya, abacyaha avugako abatayisoma ngo bibwirako nta bwenge bwinshi burimo kandi ahubwo ariyo iyobora ibitekerezo by’abanditsi benshi.
Mu magambo make Pasiteri aratanga ingingo akanacyaha ibitajyana nayo ari nabyo ubu byishe u Rwanda. Mu ngingo ndwi aratwumvisha ko urugendo rukiri rurerure kugirango u Rwanda rugere ku mpinduka yatuma rusubira kuba igihugu gikomeye.
- Kumenya icyo ugamije, ukagira icyerekezo ukabona gukora ikipe. Abantu ubavanye he ubajyanye he ? Yezu mbere yo gutora ikipe ye yabanje kumara igihe kinini yigisha, abwira abantu icyamuzanye (Lc4, 18) : kubohora imbohe, guhumura impumyi no kumenyesha abantu imbabazi z’Imana. Yezu yazanywe no guhindura Isi yari mbi ngo ayigire nziza ayikuremo indwara, inzangano n’imikorere mibi maze ayerekeze ku bwami bw’Imana. Gusa ubu ibigaragara mu Rwanda ni uko niyo haba harabayeho igikorwa cyo kugarura abantu ku Mana, icyo kubigisha kubana neza no kubaho neza nticyabaye.
- Kuba icyitegererezo cy’ibyo wigisha : Kuri ino ngingo Pasiteri ntabintu byinshi yayivuzeho gusa kubera uruzerero rudasobanutse rwa Perezida Kagame rwamuvugishije atabizi yerekana ko Kagame yifuzwa n’abatamuzi bo hanze. Nonese ko Kagame arangwa no kugenda cyane abo bakorana bose bagenje nkawe byagenda gute ? Yatinyuka se akavuga ngo mundebereho uretse gusa cyagihe yavugaga ko ariwe wishe Karegeya akavuga ngo igitangaje nuko n’abandi batica !
- Gutoranya abantu bafite ubushobozi ariko cyanecyane bafite umutima n’indangagaciro n’ubushake bwo kugendera mu cyerecyezo murimo. Hano Pasiteri yivugiye ibintu by’ibipapuro n’abaigiye babuze uko bagira byerekana ukuntu kujya hirya no hino ushakisha amadipolome utigiye nk’uko Kagame abigenza ari ikimenyesto simusiga ko Kagame nta mutima n’indangagaciro byo kuba umukuru w’igihugu yifitiye. Niyo mpamvu bitabuza umuntu kwibukiraho ukuntu Yezu yatoye agatora na Yuda cyangwa ngo Nowa abe yarashyize inzoka mu nkuge kandi ariyo soko y’ikibi.
- Gutoza abantu bawe ngo bashobore gusohoza inshingano. Ni byiza kwigisha abantu bakamenya gukora neza icyo bahamagariwe kandi ntupfe gufata abantu utagendeye ku marangamutima. Hano byanteye gutekereza ku mihigo babwira abantu ngo bakore batarabanje no kubigisha. Nibyo rero nk’uko Pasiteri abivuga usanga bahora bahindagura ibintu.
- Kureka ikipe igakora ukajya uyikosora. Kwa Kagame uba ufite inshingano unabangikanye n’undi muntu umeze nk’ijisho rya Kagame uhora akugenza ndetse akanakunaniza mu gihe cyose waba ufute ubundi buryo bwo gukora kabone naho bwaba buboneye kuruta ubwe. Ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo : « Ukora niwe ukosa ». iyo bahora baguhagaze hejuru rero ugahora wirinda agakosa akariko kose burya akazi kaba kapfuye. Biriya ni ubwidishyi.
- Gukosora ingeso zica imikorere y’ikipe kandi abantu bakunze kureka ikagumaho. Hano Pasiteri Antoine yavuze ku bintu bitatu bigomba gukosorwa bitaba ibyo ikipe nyine igasenyuka :
a)Gukosora abafata icyerekezo gitandukanye n’icyo mujyamo cyangwa abakurikira ibishashagirana ariko bitarimo impinduka nyakuri. Pasiteri yamaganye gutekinika, gukubura imihanda no gusiga amarangi kandi ntakintu cyahindutse.
b) Gukosora abishyira hejuru bashaka imyanya. Kubera kwanga ko bamutera amabuye aramutse avuze ukuri kose yahisemo kwitangaho urugero avuga ati kuki bampa Paruwasi nkifuza kuba Bishop kandi na kazi kaparuwasi ntarakarangiza. Uzi igikuba cyari cyacitse umuntu ntavuze yirirwa yiyamamaza ngo ayoboye Afurika ; ahaaa wabanje ukayobora na ka Rwanda ra atari ukwirirwa worora inka cyangwa wihingiramo gusa ibigori ? Pasiteri aravuga ati : « Nkunze kubwira abantu ; uru Rwanda nirutoya iyo ushaka ku rwororeramo inka, ni rutoya iyo ushaka kuruhingamo ibigori ukoresheje katerepilari ariko ruhinduka runini cyane iyo ugiye muri transformative leadership ugashaka kuruhindura ».
c)Gukosora abanyamashyari n’abagambanyi n’abazana urwikekwe. Abantu nk’aba bica ikipe. Ariko kandi umuntu ugusoma kandi ashaka kukugambanira Imana itanga urubuga rwo kumwigizayo.
7) Gushima no guhumuliza. Kurugero rwa Yezu rero ni byiza kwizeza abantu ntubahabure. Iyo ikipe itsinda hagomba kubonekamo ka celebration. Hano hanyibukije umujinya no gucunaguza biba biri mu mwiherero w’abayobozi. Barisuzuma bakabura umusaruro ufatika ubundi Nyirubwite aho kubahumuriza ngo abatere imbaraga, cyanecyane ko mu gihe bagakoze imyitozo yabaga yifatiye indege yagiye ikimwaro kikamufata ubundi akabshiha ngo abone uko ahikura.
Pasiteri Antoine Rutayisire arabanza akibutsa ko nta kipe itsinda nk’ikipe ifite Imana hagati muriyo.Maze agasoza atanga impanuro ati mujye mukora nk’abasokuruza bacu maze mukore mufatanyije n’Imana. Ati : « Nujya kuyobora uzabaze Imana » maze ujye uzirikanako abantu uyoboye atari wowe wabaremye, wabasanze aho, imisozi dushinzwe gutunganya twayisanze aho kandi tuzayisiga aho. Ati : « Abanyarwanda bazabaho na nyuma y’uko tugenda ».
Banyarwanda, Banyarwandakazi inyigisho za bariya bagabo babiri b’abavugabutumwa nazibonyemo ubuhanuzi kuko zaziye igihe kimwe, ziza zivuga ibintu bihuye byo gusaba Abanyarwanda kudatwarwa n’iby’isi ngo bibagirwe Imana. Bombi barigisha ku mikorere ya Yezu bahereye ku Ivanjili uko yanditswe na Luka bityo ntibatinye kwerekanako imikorere iri mu Rwanda ntaho ihuriye n’iya Yezu. Bityo ndahamyako ubuhanuzi bwabo bombi bugamije mbere na mbere guhanagura ikosa rikunze kubaho ryo kugereranya umuyobozi utwaye u Rwanda ubu n’Imana.
Aho mu ijambo Musenyeri Antoine yavuze ngo Kagame n’impano y’Imana ku Rwanda na Afurika byari nko kumuca imigani (ironie) kuko yongeyeho ko yubatse umugi utangaje ariko utarimo Kiliziya biyanye. Ni nko kuvuga ngo waba uri impano y’Imana ute ukanga ko hubakwa Kiliziya ? Ikindi rero bariya bagabo bombi bitwa ba Antoine bigaragaza ko hari ikintu Imana ishaka gutsindagira ngo cyumvikane kandi bitabaye ibyo Imana ikaba yatanga igihano nk’uko iteka bigenda iyo abantu banangiye imitima. Ubundi mutagatifu Antoine afite ingabire yo guha abamwiyambaza gutora ibyabuze cyangwa ibyatakaye. Ubu buhanuzi rero bwa ba Antoine buradushishikariza kugarukira Imana kugirango nitumara kuyimenya, twiyunge tubane dusaranganya byose kuko aricyo cyabuze ku Banyarwanda ngo tubeho neza.
Ikimenyetso rero Imana itanga ni ugufatwa kwa Sankara, umututsi w’umucikacumu cyangwa se warokotse Jonoside akaba by’umwihariko ariwe wambere watinyutse gufata intwaro ngoabwize Kagame ururimi yumva amuvane ku izima. Kandi Sankara aharanira ubwiyunge nyabwo ndetse n’isaranganya rya byose yamagana capitalisme ya kinyamaswa aho usanga abantu bake barikubiye ubukungu bwose bw’igihugu.
Imana rero yahaye Kagame amahirwe yo kumubona bitanyuze mu mirwano ngo baganire yumve icyatumye agera kuri ruriya rwego. Kandi naganira nawe Sankara ntazabura kumubwira ko hari na Diane Rwigara, na Ingabire na ba Kayumba na ba Mushayidi na Ntaganda n’abandi bose bakwiye kwicarana ngo bashakire hamwe uburyo hakubakwa u Rwanda rwiza rumwe rw’inyabutatu nyarwanda, rumwe rutemba amata n’ubuki kandi aho Imana yagize intaho.
Kwitesha rero amahirwe yo kubonana na Sankara muri ubu buryo Kagame akibwirako ari uko ari igihangange ntiyumve izindi mpanuro, ni ugukomeza umutsi no kunangira umutima bishobora gukurikirwa n’ibihano bikomeye by’Imana. Impanuro yange ni ukumva Callixte Sankara atari uko aruta abandi batavugarumwe n’ubutegetsi ahubwo kuko, nk’umwana w’umucikacumu wifuza kuyobora igihugu akaba yanafata intwaro zo kukirwanirira, dore ko Kagame aribyo akunze kwitwaza, ari ikimenyetso cy’aho u Rwanda rukenye kujya ngo rube ihanga rihamye mu ruhando rw’ayandi mahanga. Niba jenoside yarahagaze Kagame narekeraho kwica Abatutsi ahubwo abagishe inama y’ukuntu twakumvira Imana ikaduha guturana i Rwanda.
Padiri MUTARAMBIRWA Athanase