Site icon Rugali – Amakuru

Tubitege amaso ibyo mukarere si shyashya

Ninde utegerejweho kuvuza ifirimbi itangiza urugamba? Mbabajwe no kubatangariza ko amatwi adusumira atumenyesha ko ingabo za Tanzania nazo zinjiye mu myiteguro y’intambara karundura ikaba nazo zimaze kugera kukibuga cy’aho imirwano izatangirira!

Ayo makuru arahamya ko ingabo nyinshi cyane za Tanzania zinjiye muri Kivu y’Amajyepfo zikaba zirimo kugaragara cyane ahitwa Kazimia hirya gato ya Fizi.

Ingabo z’uRwanda n’iz’uBurundi zo zihamaze iminsi zitegura! Mai mai z’amoko yose zirimo kwisuganya, Gumino na Twirwaneho nabo inyiteguro irarimbanije! CNRD, PDR na RRM byishyize hamwe nabyo biryamira amajanja.

Igisigaye n’imbarutso gusa igihuru kikabyara igihunyira. Bamwe mubanyamulenge twavuganye badutangarije ko Bismark du Grand Lac atarebye neza baramutesha yomoke.

Nubwo tugishakisha gihamya zihagije cyayo makuru yo kwinjira Kazimia kw’ingabo za Tanzania, umwuka ukomeje kuba mubi dore ko inama yaberaga Kigali abaturanyi beretse Paulo ko batamwumva neza. Turibaza rero uko bizagenda igihe Bismark byamukomerana.

Tubitege amaso

Kanobayita Julien

Exit mobile version