Site icon Rugali – Amakuru

Tubaye tutihaza mu biribwa none ngo u Rwanda rugiye kujya rwohereza utwo abaturage biyejereje mu Bushinwa!

Abashinwa bagiye gushora agera kuri miliyari 40 Frw mu kohereza ibiribwa byo mu Rwanda mu Bushinwa. Mu minsi ya vuba inyama zo mu Rwanda, imboga, imbuto zumye, amafi n’urusenda bishobora gutangira kugurishwa ku isoko ryo mu Bushinwa.

Ibyo biribwa ahanini bizajya bicuruzwa binyuze ku rubuga rwa Alibaba no mu maduka yayo ari hirya no hino mu Bushinwa. Ni ishoramari rizatwara hagati ya miliyoni 20 z’amadolari na miliyoni 50, (hagati ya miliyari 17 Frw na miliyari 40 Frw).

Mu Ukwakira umwaka ushize, u Rwanda na Alibaba Group byasinye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Mutarama, abashoramari 16 bo mu Bushinwa bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) biga uburyo batangira kuvana ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa mu Rwanda bakabyohereza ku isoko ryo mu Bushinwa.

Visi Perezida wa Alibaba, Hou Yi akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Hema icuruza ibiribwa mu Bushinwa binyuze kuri Alibaba, yavuze ko mu minsi mike bamaze mu Rwanda banyuzwe n’amahirwe ahari.

Ati “Twifashishije Alibaba n’ikoranabuhanga ryacu turashaka guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda mu buryo bwiza kandi bwihuse, bikazaha inganda ziciriritse n’urubyiruko amahirwe menshi. Mu minsi tumaze mu Rwanda twasogongeye ibicuruzwa byaho harimo inyama, amafi, imboga, imbuto n’ibindi kandi twasanze biryoshye cyane.”

Hou Yi yavuze ko bifuza kujya bavana mu Rwanda inyama zitunganyije neza, imboga, imbuto zumye, ibinyomoro, amafi n’urusenda.

Hazubakwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Hou yavuze ko ibicuruzwa bifuza mu Rwanda basanze biba bidatunganyije neza ariyo mpamvu bazashinga inganda zizajya zibanza kubitunganya kugira ngo bigire ubuziranenge bwemewe mu Bushinwa.

Ati “Turashaka gutanga ubufasha mu kongera umusaruro mu by’ubuhinzi no kongera ubuziranenge mu buhinzi bwanyu dushora imari mu gushyiraho inganda zitunganya umusaruro. Tugiye no gushyira imbaraga mu bworozi bw’amatungo hano ndetse no gushyiraho uruganda rutunganya inyama.”

Aba bashoramari barifuza guteza imbere ubworozi bw’amatungo abyara inyama mu Rwanda, bazana intanga bazajya bavanga n’izo mu Rwanda kugira ngo havuke amatungo afite inyama zikunzwe cyane mu Bushinwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabwiye IGIHE ko iryo shoramari ari amahirwe akomeye ku banyarwanda.

Yavuze ko u Bushinwa ari isoko rinini kandi rifite amafaranga menshi, asaba abanyarwanda gufatirana ayo mahirwe bashaka umusaruro mwinshi.

Ati “Icyo dusaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nibafate aya mahirwe kuko ushobora kugurisha ikintu cyose kuri Alibaba. Turi kubashyigikira nk’igihugu dukorana neza n’abo muri Alibaba dukuraho inzitizi.”

Yakomeje agira ati “Buri muntu ufite icyo kugurisha, aze dukorane kuko ni amahirwe atagira uko angana. Iri soko rishobora guhindura ubuzima bw’abanyarwanda benshi ndetse rikagira n’icyo ryongera ku bukungu bwacu. Si amahirwe yo gukinisha cyangwa gutakaza.”

Icyakora abo bashoramari bagaragaje inzitizi zirimo kuba ibiribwa byo mu Rwanda bitoroshye kubyinjiza ku isoko ryo mu Bushinwa no kuba bihenze kohereza ibicuruzwa mu ndege kandi ari bwo buryo bwihuse.

Akamanzi yavuze ko bagiye gufatanya na Leta y’u Bushinwa kugira ngo inzitizi zikemuke, ndetse no kumvikana na RwandAir uburyo ibiciro byo gutwara ibicuruzwa mu ndege byagabanyuka.

Icyifuzo ni uko uyu mwaka urangira bimwe mu biribwa byo mu Rwanda byatangiye kugurishwa mu Bushinwa.

Mu mpera za Mutarama, abacuruzi 30 b’abanyarwanda bazoherezwa mu Bushinwa, kwiga no kumenya ubuziranenge bw’ibicuruzwa abashinwa bakunda.

Nkuko bitangazwa n’urubuga COMTRADE, mu 2016 u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bya miliyoni 4.6 z’amadolari, ruvanayo ibya miliyoni 377.77 z’amadolari.

 

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aganira n’aba bashoramari bo mu Bushinwa kuri iki Cyumweru

 

Clare Akamanzi yavuze ko ishoramari ry’Abashinwa ari amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda

 

Harifuzwa ko inyama, imboga, imbuto byo mu Rwanda byajya bicuruzwa mu Bushinwa

 

Exit mobile version