Banyarwanda namwe bakunzi b’u Rwanda,
Mpore Mémoire et Justice, ishami rya Jambo asbl, itumiye abanyarwanda bose aho bari, mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zose zishwe mw’itsembabwoko n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu Rwanda mu bihe by’imyaka ya 90.
Kubera ibihe bidasanzwe turimo, byatewe nicyorezo cya Covid-19, ntibyadushobokeye guhura ngo dufatane mu mugongo twibuka abacu nkuko dusanzwe tubikora.
Ariko tuzahurira kuri chaine ya Jambo asbl kuri YouTube : https://www.youtube.com/user/JAMBOasbl na chaine ya IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH:https://www.youtube.com/channel/UCK5D3qZI9vsX_9NEEGZ10OA
Tubahaye gahunda tariki 01 Gicurasi 2020 saa cyenda (isaha y’i kigali)
Muri gahunda yo kwibuka tuzibanda ku insanganyamatsiko eshatu zikurikira:
– Urupfu
– Kwibuka abacu
– Ubwiyunge
Tuzishimira kubakira ngo twifatanye namwe mwese kwibuka abacu bose bapfuye.
Tubaye tubashimiye
#StayHomeStaySafe
Jambo asbl
Marie-Josée Ufitamahoro
Mpore Mémoire et Justice