Nyuma yaho Padiri Nahimana agerageje gutaha mu Rwanda kwiyamamaza mu matora azaba muri Kanama 2017 ariko Kagame akamwangira kwinjira mu rwamubyaye, hari igitekerezo yatanze cyuko igisigaye aruko hajyaho Guverinoma ikorera hanze yo kurengera impunzi Kagame yahejeje ishyanga no kurwanya igitugu cya leta ye na FPR. Muri iyi minsi hari benshi bashyigikiye igitekerezo cya Padiri Nahimana ariko hari abandi bahise bijundika iki gitekerezo cyane cyane bamwe mu banya politiki bahora batubeshya ko barwanya Kagame n’ingoma ya FPR.
Hari ikintu abanya politiki bajya biyibagiza. Twe rubanda ni twe tubatora kandi bagobye kudukorera. Niyo mpamvu abaturangaza, abadutinza, abatujijisha ndetse n’abaduca intege tugomba kubamenya maze tukabirinda. Kubera ububasha bwanyu rero, ikinyamkuru Rugali.com twashatse kumenya ibitekerezo byanyu ku kifuzo Padiri Nahimana yatanze cyuko hajyaho Guverinoma ihuriweho n’abashaka ko ibintu byahinduka mu Rwanda.
Hasi aha tubwire niba wifuza ko iyo Guverinoma yajyaho maze nyuma y’iminsi micye tuzababwira icyo abanyarwanda benshi muzaba mwahisemo:
HITAMO NTA GITUGU |
Sorry, there are no polls available at the moment. |
Ubwanditsi
Rugali.com