Site icon Rugali – Amakuru

TORA DIANE RWIGARA NK’UMUNYARWANDAKAZI W’INTWARI TWAGIZE MURI 2017

Banyarwanda banyarwandakazi mureke duhaguruke dutore intwari Umwari Diane Shima Rwigari kuko yerekanye ubutwari budasanzwe nkuko twese twabyiboneye. Gutora intwari Umwari Diane Shima Rwigara nimwe mu nkunga turaba tumuhaye no kumwereka ko tukimuri inyuma.

Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yishimiye kubamenyesha ko hemejwe itangwa ry’igihembo k’umunyarwandakazi wagize ubutwari muri 2018 . Iki gihembo cy’umwaka cyagenewe umunyarwandakazi aho yaba aturuka hose mu Rwanda wagize ubutwari budasanzwe no gufata iyambere mu guharanira amahoro, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, uburinganire no guharanira ko umugore agira uruhare mu miyoborere no mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda.

Igihembo cy’umunyarwandakazi w’intwari cyantagijwe mu mwaka wa 2015. Icyo gihembo kigenerwa abanyarwandakazi bagira uruhare mu mateka y’u Rwanda bakora icyatuma abaturage b’igihugu babaho neza, barwanya ivangura iryo ariryo ryose cyangwa umwiryane, no gufasha mu gukemura umwiryane igihe ubayeho. Abanyarwandakazi bemerewe gutorwa ni abakora mu byerekeranye na politiki, uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ubukungu, imibereho y’abaturage, ubutabera, ubuzima, uburezi, itangazamakuru, kubungabunga amahoro n’ubwiyunge no mw’ikoranabuhanga.

Itangazo rivuga ibyiki gihembo waribona kuri website ya amabasade y’ Amerika i Kigali. https://rw.usembassy.gov/nomination-fourth-rwanda-woman-courage-award/ Mu gutora umukandida wawe, kanda hano maze wuzuze ibyo basaba https://goo.gl/forms/M0lUdTPggGrrMv9M2 , kanda k’umunyarwandakazi uzi neza maze usobanure impamvu ukeka ko akwiye iki gihembo cy’umunyarwandakazi w’intwari mu Rwanda. Abazaba batowe bazahabwa ibihembo byabo ku munsi mukuru mu gihe cyo kwizihiza ukwezi kw’amateka y’umutegarugori.

Italiki ntarengwa yo gutora ni kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 z’ukewezi kwa kabiri 2018 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Uwifuza andi makuru kuri iri tora yakwandikira KigaliPublicAffaris@state.gov

 

Exit mobile version