Site icon Rugali – Amakuru

Tongati n’ibindi bigo nkacyo ngo bikusanyirizwamo abantu b’inzererezi. Izo ni “camp de concentration” ibigo byagenewe kwakira abantu Kagame adashaka cyangwa ashaka kwikiza

Rutsiro: Yiyahuye kubera ihungabana yakuye mu kigo cy’inzererezi. Tongati n’ibindi bigo nkacyo ngo bikusanyirizwamo abantu b’inzererezi. Izo ni “camp de concentration” ibigo yagenewe kwakira abantu Kagame adashaka cyangwa ashaka kwikiza. Wamenya bakorera iki abo bantu bita ngo ni inzererezi iyo bageze muri ibyo bigo? Ese ubundi bajyanamo abantu bwoko ki? bakurikiza iki?

Ababyeyi benshi bafite abana basaritswe n’itabi batinya kohereza abana babo mu bigo nkabiriya kuko aho kugira ngo baveyo barasubiye ku murongo ahubwo bavayo bafite ubumuga. Urugero n’ink’abajya mu kigo IWAWA, inkoni bakubitwa zonyine zibahindura ibigoryi, bamwe bakarwara ihahamuka nk’iry’uwo mwana w’umuhungu wo muri Rutsiro wahoraga yikanga abasirikare ngo ko baje ku mutwara kugira ngo asubire Itongati. Izo nkoni, iyo migeri n’irindi yicwa rubozo babikorerwa n’abasirikare, niyo mpamvu mu ihahamuka rye yahoraga yikanga abasirikare.

Ngibyo ibyo kwa Kagame ukomeje gukorera iyica rubozo abanyarwanda. Nk’uwo muhugnu niba yarabaye inzererezi hari impamvu yabiteye aho kugira ngo barebe igitera abantu kuba inzererezi bagikemure noneho bafashe wa muntu uri mu buzima nk’ubwo ahubwo bakamuhata inkoni nk’aho kuba inzererezi ari icyaha.

Exit mobile version