Reka tugaruke mu Rwagasabo, twivugire ku inkuru yasohotse mu kinyamakuru Bwiza cyanditswe na Tom Ndahiro Umushakashatsi ukomeye akaba n’ Umucurabwenge w’ ingoma ya FPR. Uyu Tom ku bamuzi neza akaba yari impunzi y’ Umututsi yabaga muri Tanzania yatashye nyuma Inkotanyi zimaze gufata igihugu. Ikindi kigaragara kuri Tom n’ikurikirana ry’ ubshyakashatsi bwuzuye mo urwango yanga abahutu cyane cyane abize.
Tom Ndahiro yavuzeko Ingabire adakwiye kwitwa Umunyapolitiki ko ari Umugore w’Umugome. Aha yenda ndibaza uburyo Tom Ndahiro afite apimamo abanyapolitiki n’icyo aheraho> Umunyapolitiki ashobora kugira umurongo mubi wa politiki cg se mwiza ariko nti bimubuza kuba umunyapolitiki. Umunyapolitiki ntabwo akenera icyemezo gitanzwe n’umurwanya kugirango yitwe ko ari umunyapolitiki. Muri bwa bukiji buvanze n’ ubuhubutsi bwa Tom Ndahiro ntiyakagombye ku Rwanya Umunyapolitiki amwaka izina , ahubwo yakagombye ku rwanya umurongo uwo munyapolitiki agenderaho mubi agatanga impamvu maze akabuza abantu ku mukurikira.
Iyo urebye ibyatangajwe na Ndahiro usanga ahubwo ashyishikajwe n’icengezamatwara n’iyamamaza ry’uyu mugore yanga urunuka, ubu akaba ari ubundi buryo bwo kurwanya Kagame , abitwa ko bamushyigikiye bakoresha. Birashoboka ko Tom Ndahiro yaba yibereye muri ryashaka ryavutse rirwanya Kagame imbere mu gihugu ryitwa abaryakuna. Urebye commentaires zatanzwe kuri iyo nyandiko ya Bwiza yahitishaga ideology y’urwango ya Tom Ndahiro nta muntu numwe wigeze amushyigikira ndetse benshi banenze imvugo ye bayita ko yuzuyemo urwango n’ubuhutsi.
Ubuhubutsi bwa Tom Ndahiro kandi yabwerekanye yibasira abantu bose bishyimiye ifungurwa rya Ingabire, ko ari interahame, aba negastioniste ba Genocide n’ibindi byinshi biranga charactere y’umushumba wateye imbere. Umwe mu banditse commentaire niwe wabajije Tom impanvu atibasira uwafunguye Ingabire ahubwo akibasira abishyimiye ifungurwa rye? Njye mbona Umututsi nka Tom ntacyo amariye ingoma ya Kagame uretse kuyambika ibara. Niba abikora yabitekereje ubwo yaba arwanya iyo ngoma mu buryo bw’ ibanga. Niba KANDI ataribyo ubwo bari bakwiye kujya bareba inyandiko ze bakareba niba atatandukiriye.
Kagame ubwe ntiyigeze avuga ko Ingabire atari umunyepolitiki gusa yavuzeko ari umu star wa pollitiki yo hanze atariyo mu gihugu. Sinzi niba mu Rwanda nta biti by’ ikawa bikihaba ngo bereke Tom ibyo akora kuko numva aribyo yize. Tom Ndahiro akaba yaragiye muri business atumva neza kuko si n’umucikacumu ngo abe afite byinshi bisabota ubwo bushakashatsi.
Tom Ndahiro jye mushyira mugatebo kamwe n’ abandi batekamutwe batunzwe ni ivuzivuzi baramira umukati wabo. abao barimo ba BAMPORIKI, GATABAZI, NDUHUNGIREHE,EVODI,NGIRENTE ni ibindi bisambo bikora ibinyuranye nibiri mu mitima yabo. Njye mfite icyizere gikomeye ko Kagame azi neza abakozi be kandi atajyenjetse mutegereze ibihembo byanyu. Komera Tom a great speaker and researcher.