Uri umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda muri 1994? Si oui, ntega amatwi nkugire inama ndi mugenzi wawe:
Umucikacumu mugenzi wawe ashobora kuvuga ibyo atekereza. C’est son droit.
Ushobora kutumva ibintu kimwe nawe, ushobora kumumenyesha ko utemeranywa nawe, ndetse ko utishimiye ibyo yavuze. C’est ton droit aussi. Ushobora kumubwira ibyo ushaka byose, MAIS, wirinde kumwita “upfobya jenoside”.
Tom Ndahiro na Bizimana J.Damascene nibatera iyo ndirimbo ntubikirize. Igihe twararaga mu masaka, abandi mu mfunzo, abandi mu ma plafonds, abandi batemagurirwa amajosi ababo bareba n’ibindi byinshi ntavuze, abo bagabo mvuze haruguru ntitwari kumwe!
Umuntu wari wicaye à Bujumbura ou à Paris ou ailleurs hanze y’u Rwanda muri jenoside ambwiye ngo urapfobya, nababara. Ariko mbibwiwe na mugenzi wanjye wararaga mu masaka na za plafonds n’imfunzo icyo gihe, naseserezwa.
Bitekerezeho.
Angélique Ingabire Rutayisire