Kurikira za munyangire ziba mubanyarwanda wagirango namarozi twariye tukivuka.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yahishuye uko Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Théogene na Patrick Karegeya, bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC batahoze muri FPR-Inkotanyi, kandi bose impamvu zabakuye mu murongo ari zimwe.
Mu kiganiro Rutaremara yagiranye na One Nation Radio, yagarutse kuri aba bagabo, avuga ko batahoze muri FPR ahubwo bagiye binjiramo nyuma bakakirwa ariko uko iminsi ishira biza kugaragara ko ibitekerezo bya FPR, bitabarimo neza.
Impamvu tuvuga ko ibi Rutaremara avuga ari munyangire n’uburozi buvanze n’imyanda nuko no mumashyaka nyarwanda ibi uzabisangamo, kuki abanyarwanda iyo umuntu akosoye undi byitwa ko abaye umwanzi, niba uwahoze ari Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi Dr Rudasingwa Théogene atari muri FPR ubwo umunyamuryango usanzwe muri FPR niki?. Uwinjiye nyuma nka Bamporiki Evode cg Rucagu nibantuki?
Niba Gen Kayumba Nyamwasa wahoze muri RPA atari muri FPR Umusirikare muto kugera kuri Col bahoze muri FPR bo nibantuki?.
Niba Col Patrick Karegeya muri RPA yarayoboye iperereza bikaba bivugwa ko umuntu nkuyu atari muri FPR ubwo irishyaka ribaho cg n’ishyaka muntu !!!.
Rnc France ibintu nkibi twibaza abanyarwanda niba babibona cg batabibona.
FPR habuziki kugirango mwirukane abo bagabo batabaga muri FPR ahubwo bari mwishyaka ar’abagambanyi?
Ariko utugabo nkutu tukihandagaza ngo uyu nuyu ntiyari umunyamuryango, numugambanyi akorana numwanzi, yanga Igihugu nibindi byuzuye umwanda.
Abajinga nkaba bazi amaraso yamenetse nubu akimeneka barangiza ngo nibo bakunda u Rwanda!!!.
Ishyaka s’inyuguti ni idéologie bijyanye kandi nurukundo n’uburenganzira bwa muntu ukongeraho patriotisme iyo uhuje ibyo biba bivuze gukunda igihugu cyawe cg ishyaka ryawe..
Ibindi bya munyangire nubujinga bw’iterabwoba.
RNC France