Therese Kayikwamba wa Congo avuga ko Goma yigaruriwe n’ingabo z’amahanga, Kandi ko biteguye guhangana na zo. Leta ya Repuburika ya demokrasi ya Kongo ivuga ko umujyi wa Goma wigaruriwe n’ingabo z’amahanga, kandi ko yiteguye guhangana na zo. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru Roger Muntu w’Ijwi ry’Amerika, ishami ry’Igifaransa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umutegarugoli Therese Kayikwamba Wagner, ntavuga ko ari M23 ifite umujyi wa Goma. Ahubwo asobanura ko Goma yigaruriwe n’abanyamahanga.