Théophile Ntirutwa ahagarariye ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali mu Rwanda. Hashize igihe gito inzego z’iperereza mu zimushimushe, zimupfuka mu maso, zimara hafi icyumweru zimukorera iyicarubozo. Zamurekuye yarazambye, ariko ubu amaze kwijajara. Namubajije niba nta bwoba afite ko bongera kumuhohotera navuga kuri Radio Inkingi, ambwira ko avuga ukuri ko adoshobora kukuryamira kubera ubwoba.
Aratubwira ibibazo by’agatsiko gategeka u Rwanda, katumye abanyarwanda bicwa ni’inzara, abana ntibige, abize nabo nta kazi, abahinzi baraburabuzwa, abarimu barihebye, abikorera amahoro ya FPR abageze ku buce, igiciro cy’ibiribwa kizamuka buri munsi,…
Arabwira abanyarwanda ko bagomba kwishakamo ibisubizo ku bibazo bafite kuko imana ifasha uwifashije.
Gaspard Musabyimana